Ku wa Gatatu, ahagana saa kumi z’umugoroba, umusore witwa Bishimwe Thierry, w’imyaka 20, yiyahuye ahanutse ku igorofa ya 13 mu nyubako ya Makuza Peace Plaza, iherereye mu Mujyi wa Kigali. Amakuru aturuka ku bantu bari aho avuga ko Thierry yinjiye muri restaurant iri muri iyo nyubako, yicara wenyine, hanyuma agasimbuka akagwa hasi mu mbuga ya City Walk, ahita yitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura. Yagize ati: “Amakuru dufite ni uko yagiye muri restaurant iri mu igorofa ya 13 yicaramo ari wenyine hanyuma arasimbuka, agwa hasi ku mbuga imbere y’inyubako ahita yitaba Imana, ubutabazi bwahageze busanga yashizemo umwuka.”
Ibaruwa isize agahinda n’amagambo akomeye ku babyeyi
Mu byo Thierry yasize, harimo telefoni n’urupapuro yanditse ku wa 20 Gicurasi, aho yagaragaje ko arambiwe ubuzima abayemo, asaba imbabazi abo yahemukiye, ashimira abamubaye hafi, ariko anenga ababyeyi be ko batamwitayeho, abasaba kwita kuri murumuna we.
Abaturage bari aho byabereye batangaje ko batunguwe n’iki gikorwa. Umwe yagize ati: “Twebwe rero twagiye kumva ikintu kiraturitse, turebye dusanga ni umuntu wikubise hasi […] Yari yambaye umupira n’inkweto, ipantalo ariko twabonye ari n’umwana ntabwo twamenya ngo yiyahuye azira iki.”
Undi yagize ati: “Umuntu wari uri aho yanyuze yambwiye ko bagiye kubona babona umuntu abanyuzeho yihuta ahita asimbuka.”
Iperereza rirakomeje
Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye uyu musore kwiyambura ubuzima. Nta makuru aramenyekana ku muryango we cyangwa aho akomoka.
reba video: https://youtu.be/rLiYjmdgQFI
















