Marburg: Iminsi 14 irashize nta bwandu bushya bubonetse

    0
    22

    Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (Minsante) yatangaje ko hashize iminsi 14 nta muntu wanduye virusi ya Marburg cyakora ngo ibikorwa byo gukaza ubwirinzi byo birakomeje.

    Minisante yabitangaje mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

    Ni itangazo rigaragaza amakuru mashya kuri virusi ya Marburg, kuva tariki 9-15 uku kwezi.

    Iyi minisiteri ivuga ko kandi hashize iminsi umunani umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro, ku buryo ndetse ibitaro byavuraga abo barwayi byafunze imiryango.

    Abahuye n’abarwayi ba marburg kandi na bo barangije iminsi yabo yo gukurikiranwa.

    Minisante ivuga ko ibikorwa byo gukaza ubwirinzi byo bikomeje, mu gihe abakize na bo bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.

    Abaturarwanda barasabwa kandi guhamagara 114, mu gihe cyose hari ubonye ibimenyetso bya Marburg birimo: umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here