Marburg: Iminsi 35 irashize nta bwandu bushya bubonetse

0
13

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (Minsante) yatangaje ko hashize iminsi 35 nta muntu wanduye virusi ya Marburg, cyakora ngo ibikorwa byo gukaza ubwirinzi byo birakomeje.

Minisante yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Ni itangazo rigaragaza amakuru mashya kuri virusi ya Marburg, kuva tariki 29 Ugushyingo – 6 Ukuboza 2024.

Iyi minisiteri ivuga ko kandi hashize iminsi 29 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.

Minisante ivuga ko ibikorwa byo gukaza ubwirinzi byo bikomeje, mu gihe abakize na bo bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here