Arenga miliyari 1.2 FRW yashowe mu guteza imbere abaturiye Pariki ya Akagera

0
244

Arenga miliyari 1.2 FRW yashowe mu guteza imbere abaturiye Pariki ya Akagera

Muri gahunda yo guteza imbere abaturage babarizwa hafi ya Pariki ya Akagera no kubashishikariza gufatanya mu kubungabunga ibidukikije, arenga miliyari 1.2 FRW yatanzwe nk’imfashanyo mu mikorere y’ubukerarugendo no mu bikorwa by’iterambere mu baturiye iyi pariki

Iyi mfashanyo yatanzwe binyuze mu gahunda ya Tourism Revenue Sharing (gusaranganya inyungu zituruka mu bukerarugendo), aho Leta y’u Rwanda ishyiraho 10% by’amafaranga yinjira kubera ubukerarugendo bwa Pariki kugira ngo asubizwe mu baturage babakira kandi batanga ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije.

Mu mwaka wa 2025–2026, akarere ka Kayonza kagize uruhare runini mu kubona uyu mubare, gahabwa amafaranga angana na Rwf857 miliyoni, hakurikiraho Nyagatare na Gatsibo bahabwa Rwf285 na Rwf142 miliyoni by’iyi gahunda. Aya mafaranga yose hamwe agera ku Rwf1.286 miliyari mu rwego rwo gushyigikira imibereho myiza y’abaturage babarizwa mu bice bitandukanye byegereye pariki

Abayobozi b’uturere bavuze ko iyi gahunda izashyirwa mu mishinga y’ingenzi ifasha abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo imishinga y’amazi meza, kubaka ibikorwaremezo, amashuri, ndetse n’inkunga zishyigikira ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Uyu mugambi wa Tourism Revenue Sharing watangijwe mu 2005 ugamije gufasha abaturage kubona inyungu zituruka mu bukerarugendo, guha agaciro ibyo bateza imbere no kubateza imbere mu bukungu no mu mibereho yabo ya buri munsi

Gahunda nk’iyi ifasha abaturage kubona amahirwe y’akazi ndetse no kunoza imishinga y’iterambere yabo. Bigaragara ko uburyo abantu babona inyungu zituruka mu bukerarugendo bufasha kandi mu kubunga ibidukikije no kurwanya ibikorwa byangiza pariki, bigatuma ubukerarugendo bw’u Rwanda bukura kandi bugirira abaturage akamaro.

 

Igikorwa cyo kwemeza imishinga y’abaturiye Nyungwe izaterwa inkunga mu 2025-2026 cyabereye mu Karere ka Nyamasheke

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here