Ubwitabire bwari hejuru mu gitaramo ‘Gen-Z Comedy’ cyabereye muri ‘Rond point’ ya KCC

0
103

 

Mu mujyo w’ibitaramo by’uruhererekane byateguwe n’Umujyi wa Kigali, mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2025 muri ‘Rond point’ ya ‘Kigali Convention Center’ habereye igitaramo cy’urwenya ‘Gen-Z Comedy’.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyarwenya banyuranye cyanitabiriwe bikomeye n’abakunzi b’urwenya bari bitabiriye ari benshi.

Mu banyarwenya basusurukije abakunzi harimo Rusine, Rumi, Kaduhire Kadudu, Umushumba, Pirate, Muhinde n’abandi banyuranye batanze ibyishimo ku batari bake bari bitabiriye iki gitaramo.

Uretse iki gitaramo byatangiye ku wa 24 Ukuboza 2025 byitezwe ko bizarangira tariki 2 Mutarama 2026, byatangijwe n’ijoro ryo kwerekana filime ‘The bridge of Christmas’.

Nyuma y’iri joro hateguwe umugoroba w’umuryango na wo wabereye muri uyu mwanya wahariwe ibijyanye no gukora ibitaramo, berekaniramo imikino y’igikombe cya Afurika mbere y’uko ijoro rya Gen-Z Comedy rigera ku wa 27 Ukuboza 2025.

Si ibi bitaramo gusa byabaye, kuko ku wa 28 Ukuboza 2025 hateganyijwe ijoro ry’Igisope, n’ibindi binyuranye bizageza ku wa 31 Ukuboza 2025 ahateganyijwe igitaramo ‘The last night’ cya Kevin Kade.

Iki gitaramo cya Kevin Kade azaba akizihirizamo imyaka itanu amaze mu muziki, kikazanitabirwa n’abarimo Ali Kiba, Riderman, Bull Dogg, Bushali, Ruti Joel, Angell Mutoni n’abandi banyuranye.

Rusine yageze aho azamukana umwana we ku rubyiniro

 

Umushumba ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane muri Gen-Z Comedy

 

Umushumba yanyuzagamo akanyura mu bafana

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here