Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko buri munsi mu Rwanda hari abantu 9 bandura virusi itera SiDA, mu gihe abandi barindwi bicwa na SIDA.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe mu karere ka Rubava kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukoboza 2024.
Minisitiri Sabin yavuze ko iyi mibare igihangayikishije asaba buri wese kuzirikana kuri ubu bwandu bushya.
Yagize ati “Ni ikintu kigihangayikishije. Ntekereza ko uyu mubare uribuze kudufasha twese kureba, kuki abo ngabo bacyandura buri munsi! Kugira ngo nitwongera guhura, umwaka utaha, tuzarebe aho tuzaba twarageze.”

By’umwihariko, ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24 . Abo mu karere ka Rubavu twaganiriye bavuze ko ahanini biterwa no kuba badatinya SIDA.
Umwe yagize ati “SIDA ntabwo tukiyifata nk’indwara itinyitse kubera ko ubu isigaye yaracitse n’intege.”
Undi yagize ati “Ni indwara nk’izindi. ni nk’uko umuntu arwara malaria.” Mugenzi we yashimangiye ko ”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique na we yemeza ko bagifite urubyiruko rudatinya SIDA.
Yagize ati “Cyane cyane nk’abangavu tuganira batubwira ko batinya inda kuruta kurwara SIDA. Iki kintu kikaba kigaragaza ko ari ubumenyi bucye.”
Ku rundi ruhande ariko, ngo impamvu ituma urubyiruko batagitinya SIDA ni uko batacyumva ivugwa. Uyu ati “Kuba bitavugwa ni cyo kibazo cyane. Ni yo mpamvu twabifashe nk’ibisanzwe.” Mugenzi we yabishimangiye agira ati “Mbiheruka cyera cyane niho bavugaga ngo twirinde SIDA ariko ubu ngubu ntabwo bikivugwa.”
Mu rwego rwo gukomeza kwigisha urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA, Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ikora ku kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion) bavuga ko bagiye kongera ubukanguramba bakoraga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri huriro, Kabanyana Nooliet yagize ati” Tugiye gufatanya n’imiryango igize ihuriro tuyoboye kugira ngo turusheho kongera imbaraga mu bukangurambaga, twibanda ku byiciro byihariye ari byo: urubyiruko n’abakora uburaya.”
Ni ubukangurambaga ngo bazakora binyuze mu buryo bunyuranye burimo, imbuga nkoranyambaga, gusanga urubyiruko mu mashuri ndetse n’aho batuye.
By’umwihari, Nooliet avuga ko “cyane cyane tuzajya dukoresha abajyanama b’urungano rwabo.”

Umuryango Nyarwanda w’Abafite Virusi itera SIDA na wo uvuga ko witeguye kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.
Umuyobozi w’uyu muryango, Muneza Sylvie yagize ati “Nk’abafite virusi itera SIDA, tugomba gufata iya mbere mu kurinda abandi, bityo tukagira uruhare mu kurinda ubwandu bushya.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari abantu 230,000 bafite Virusi itera SIDA, mu gihe abandi 3,200 bayandura buri mwaka.
Nubwo hakiri urugendo mu kurandura SIDA mu gihugu, u Rwanda ruhagaze neza ku ntego z’Iyi yiswe, 95-95-95 aho u Rwanda rugeze kuri 96-98-98
Iyi ni intego ivuga ko bitarenze mu mwaka wa 2030, 95% by’abanduye virusi itera SIDA bakabaye babizi, 95% by’abazi ko banduye bakaba bafata neza imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi, mu gihe 95% by’abafata imiti bagomba kugabanya mu buryo bufatika ubukana bw’iyo virusi mu maraso (Viral Load Supretion).
