Murahakura SIDA —Minisitiri Sabin yakebuye urubyiruko rugikorera aho

0
70

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yibukije urubyiruko ko Virusi itera SIDA igihari kandi ari bo yibasiye muri iyi minsi, abasaba gukoresha agakingirizo kuko nibakomeza kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye “murahakura SIDA”.

Uyu muyobozi yabibwiye urubyiruko rwo mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, mu kiganiro yagejeje ku baturage bitabiriye umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Ugushyingo 2024.

Minisitiri Sabin yavuze ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA buri kuba bwinshi mu rubyiruko, cyane cyane ruri hagati y’imyaka 15 na 25 kuko “abenshi barimo barakora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo.” Yongeyeho ko “Mumenye ko murahakura SIDA.”

Yabagiriye inama yo gukoresha agakingirizo, mu gihe kwifata byo bigaragara nk’ibibagoye. Ati “Mwa banamwe [mwa bajene mwe], SIDA iracyahari. Mukoreshe agakingirizo cyangwa mwifate —usibye ko kwifata, uyu nguyu ahise andeba igitsure.”

Urubyiruko twaganiriye na bo bemeza ko gukoresha agakingirizo ari cyo gisubizo mu kurandura Virusi itera SIDA kuko kwifata byo bidashoboka.

Uyu yagize ati “Ntabwo wabuza abantu gusambana, ariko hari uburyo bwo kwirinda kugira ngo utaza kwandura SIDA. Ni ugukoresha agakingirizo.”

Mugenzi we nawe yashimangiye ko “Ubwirinzi bwo burahari ari bwo condom”

Mu karere ka Rubavu ni ho hagiye kwizihirizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wa 2024. Uzizihizwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ukubozi, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kurandura SIDA ni Inshingano Yanjye.”

Minisitiri Dr.Sabin Nsanzimana n’Abandi bafatanyabikorwa ba Minisante, bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu mu muganda rusange usoza ukwezi k’ Ugushyingo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here