Ngoma: Ba Mudugudu n’Inshuti z’Umuryango biyemeje gukumira GBV bahereye mu ngo zabo

0
59

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu n’inshuti z’umuryango bo mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Kibungo biyemeje kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV) bahereye mu ngo zabo.

Ni nyuma y’ibiganiro bahawe muri gahunda y’iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, byateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma n’umuryango Réseau des Femmes na Rwamrec, kuwa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024.

Ibi biganiro byagarutse ku ngingo eshatu ari zo: gusaranganya imirimo yo mu rugo ku bashakanye no kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, Uruhare rw’abayobozi mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no kwimakaza imyumvire myiza ya kigabo.

Byahawe abayobozi b’imidugudu 16 bari kumwe n’abo bashakanye ndetse n’inshuti z’umuryango 32 na bo bari kumwe n’abo bashakanya.

Nyuma y’ibi biganiro, abatanze ibitekerezo ku cyo byabunguye bashimangiye ko na bo ubwabo hari ibyo bakoraga bizana ihohotera mu rugo, biyemeza kubihindura.

Uyu mugabo yagize ati “Najyaga ntinya nko gufata umweyo ngo nkubure cyangwa se kuba nakoza amasahane ariko ubu ntahanye yuko byose nshobora kujya mbikora.”

Undi yagize ati “Umugore wanjye yarasanzwe afite ubucuruzi akora ariko ukabona buri hasi. Ubu ngiye kongeramo igishoro bigire ingufu.”

Umugore twaganiriye na we yavuze ko yasanze hari rimwe mu ihohoterwa ryari mu rugo rwabo. Ati “Mu bijyanye no mu buriri, uko turara duterana inkokora, uko aza ntantegure ni ihohotera.”

Umuryango Réseau des Femmes uvuga ko guhugugura abayobozi ari ukugira ngo batajya gukemura ibibazo by’abandi babisize mu ngo zabo.

By’umwihariko kuba bahuje umugore n’umugabo, Umuyobozi w’uyu muryango Xaverine Uwimana  avuga ko ari ukugira ngo “Na bo ubwabo babanze bahugurwe, bisuzume barebe niba hagati yabo nta hohotera rishobora kuba rikorwa n’umwe cyangwa undi, babanze na bo ubwabo bakemure iby’iwabo kuko nta wutanga icyo adafite.”

Xaverine Uwimana , Umuyobozi w’Umuryango Réseau des Femmes

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ashimangira ko ibi biganiro bizatanga umusaruro. Yagize ati “turabona ko bizadufasha kuko hari imiryango myinshi ibana mu makimbirane ariko wareba neza ugasanga n’iryo hohoterwa ririmo.

Uyu muyobozi yongeraho ko “Usanga abantu batabihugukiye kugira ngo babireke.”

Iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ni igikorwa ngarukamwaka. Itangira tariki 25 Ugushyingo igasoza tariki 10 Ukuboza.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, ku rwego rw’igihu, igira iti “Umuryango uzira ihohotera”

Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here