Inzobere mu mirire no kuboneza Imirire, Mfiteyesu Leah avuga ko nta muntu ubyibuha atariye ko ahubwo abantu bagomba kwita ku bwoko bw’ibiribwa barya n’uko bakoresha umubiri wabo.
Kugabanya ingano y’ibiryo ni bumwe mu buryo, abashaka kugabanya ibiro twaganiriye, bavuga ko bakoresha nyamara ntibitange umusaruro.
Uyu yagize ati “Sha nanjye ndi muri abo. Reba mbanabyutse njya mu kazi, rimwe na rimwe sindye ariko ugasanga ibiro ni byinshi. Nshobora kunywa agafanta n’aga capati gusa.”
Undi nawe ati “Iyo ndi mu kazi nshobora kurya cake na fanta gusa, ubundi nkarya ninjoro, ariko ibiro byanze kugabanuka.”
Inzobere mu mirire zivuga ko ibyo umuntu arya umunsi ku wundi akuramo ibizwi nka ‘Calories’ cyangwa se ibivumbikisho, nukuvuga imbaraga umubiri ukoresha.
Mfiteyesu Leah, asobanura ko ingano y’izi calories itandukana bitewe n’ubwoko bw’ibiribwa. Ati “Garama imwe (1 g) y’ibitera imbagara itanga calories enye ; garama imwe y’ibyubaka umubiri nayo itanga calories enye ; garama imwe y’ibinyamavuta igatanga calories 9 ; mu gihe garama 100 z’imboga zo zishobora gutanga nka calories 20. » Yongeraho ko « garama imwe y’ibisindisha (alcohol) itanga calories 9″
Mu biribwa bitera imbaraga harimo : ibirayi, umuceri, ibijumba, ibitoki n’imyumbati; mu biribwa byubaka umubiri harimo : inyama, ibishyimbo, amashaza na soya ; mu gihe ibinyamavuta harimo : amavuta yo guteka ndetse n’ibindi biribwa byifitemo amavuta karemano.
Ku bantu bavuga ko bagabanya ibyo barya ariko ibiro ntibigabanuke, Mfiteyesu Leah abagira inama yo kugenzura ubwoko bw’ibiribwa barya n’uko bakoresha umubiri wabo kuko nta muntu ubyibuha atariye.
Ati “Ushobora kuba ubona utarya byinshi, ariko uteranyije twa tuntu twose duke ugenda ufata, umunsi ukarangira wafashe ibintu byinshi.”
Yongeraho ko “Bishobora kuba atari na byinshi cyane ariko kubera ko umubiri wawe nta kindi uwukoresha, nk’imyitozo ngororamubiri cyangwa kugenda n’amaguru, bigatuma bya bintu wariye nubwo bitaribikabije kuba byinshi, umubiri wawe wakuyemo ibyo warukeneye ibindi ukabibika nk’ibinure.”
Mfiteyesu ashimangira ko “Ubwo rero urumva ko kubyibuha utariye ntabwo bibaho. Icya mbere ujye ureba uti ‘ese ndya nte! Ese nkoresha umubiri wanjye gute!”
Indi nama Mfiteyesu Leah agira abantu bagabanya ibyo barya ariko ibiro ntibigabanuke, nukwirinda kurya ibiryo byinshi ninjoro kuko baba bagiye kuruhuka, bisobanuye ko umubiri utari bubikoreshe ahubwo ubibika nk’ibinure.