Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, mu Murenge wa Kiyombe, Akagari ka Karambo, Umudugudu wa Kakagaju ho mu Karere ka Nyagatare, haravugwa inkuru y’agahinda y’umugabo w’imyaka 65 wishe umugore we n’abana babiri, nawe ahita yiyahura.
Abishwe barimo umugore witwa Musabyimana Vivinne w’imyaka 51, ndetse n’abana babo babiri: Maniriho Gilbert, w’imyaka 19, na Tuyishimire Jeanne d’Arc, w’imyaka 12. Umwe muri bo ntiyigaga, undi yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyombe, Akwasibwe Eric, yemeje iby’aya makuru, avuga ko umugabo ari we nyir’urugo ari we wakoze ayo mahano.
“Amakuru dufite ni uko umugore yanze ko baryamana, maze umugabo ahita amwica hamwe n’abana babo babiri, nyuma nawe ariyahura,” yavuze Akwasibwe.
Yakomeje avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku kutumvikana, byanageze aho umugore atakigira ubushake bwo kuryamana n’umugabo we.
“Twakanguriye abaturage gutanga amakuru ku gihe, cyane cyane iyo babonye imiryango ibanye nabi. Inzego z’ibanze zirahari kugira ngo ziganirize abantu, bityo hirindwe ibyago nk’ibi,” yongeyeho Gitifu Akwasibwe.
Inzego z’umutekano zirimo RIB, Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, zahise zitabira aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.













