RGB Yahagaritse By’agateganyo Amasengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe kubera Impamvu z’Umutekano

0
40

Ruhango, 17 Gicurasi 2025 — Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’amasengesho byaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango, nyuma yo gusanga hari ibyujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahasengera.

Ibi byatangajwe mu ibaruwa RGB yandikiye Mgr Dr. Ntivuguruzwa Balthazar, umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi. Muri iyi baruwa, RGB yagaragaje ko isesengura ryakorewe ku hantu amasengesho abera, by’umwihariko ku byabaye ku itariki ya 27 Mata 2025, ryagaragaje umuvundo ukabije w’abitabiriye amasengesho, watumye habaho impanuka n’imvune ku bantu bamwe.

“Hatagaragara uburyo buhamye bwo gucunga umutekano, ibikorwa by’amasengesho yahaberaga bihagaritswe by’agateganyo kugeza igihe hazaba hari ingamba zifatika,” — RGB

Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe yaherukaga gushyirwa ku rwego mpuzamahanga, ishyirwa mu cyiciro kimwe n’izindi ngoro z’imihango ya Yezu Nyirimpuhwe ku Isi. Yamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere kubera amateraniro akomeye ahabera, aho hateranira abantu barenga ibihumbi 80 buri kwezi, baturutse mu gihugu hose no mu mahanga.

Bamwe mu bayahasengera bemeza ko bahabonera ibisubizo by’ibibazo birimo indwara, ibibazo by’umuryango n’ibindi. Amasengesho yabaga buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, akitabirwa n’imbaga y’abantu.

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho yaberaga kwa Yezu Nyirimpuhwe

RGB yavuze ko iyi ngingo ifashwe mu nyungu z’ubuzima bw’abaturage, kandi ko ubufatanye buzashyirwaho hagati y’inzego zitandukanye mu rwego rwo kureba uko ibikorwa by’amasengesho byazongera gukomorerwa mu mutekano usesuye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here