RGB Yambuye Grace Room Icyemezo cy’Ubuzimagatozi

0
55
RGB Yambuye Grace Room Icyemezo cy’Ubuzimagatozi

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwambuye icyemezo cy’ubuzimagatozi Grace Room, Minisiteri y’imyemerere yari iyobowe na Pastor Juliene Kabanda, kubera kutubahiriza amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda.

Itangazo RGB yashyize ahagaragara ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), ryemeza ko iki cyemezo gifashwe hashingiwe ku itegeko rigena imikorere n’imiyoborere y’imiryango ishingiye ku myemerere, aho byagaragaye ko Grace Room yananiwe kuzuza ibisabwa n’iri tegeko.

“Turamenyesha abantu bose ko Minisiteri ya Grace Room yambuwe ubuzimagatozi kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere,” — Itangazo rya RGB.

Grace Room yari Minisiteri yahuza abantu batandukanye bemera Imana, ikaba yaragiye igaragara mu bikorwa byo gusengera igihugu n’ivugabutumwa binyuze mu bitaramo no mu nsengero. Gusa, ntiyigeze ijya ku mugaragaro bisanzwe nk’andi matorero akomeye, kandi niyo mpamvu habayeho iperereza ryimbitse ryagaragaje ko hari amategeko itubahirije.

RGB ivuga ko iki cyemezo kigamije gushyira ku murongo imiryango ishingiye ku myemerere no kurinda abaturage ibikorwa bishobora kubayobya cyangwa kubahungabanya, bityo ko n’indi miryango igomba gukurikiza amabwiriza n’amategeko uko bikwiye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here