Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB), rwashyizeho amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ya virusi ya Marburg mu nsemgero no mu misigiti.
Ni mu itangazo uru rwego rwashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024.
Muri ayo mabwiriza harimo ko abantu bose binjira mu nsengero no mu misigiti bagomba gupimwa umuriro.
Insengero n’imisigiti kandi bigomba gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe.
Mu gihe cy’ifunguro ryera kandi, ngo bigomba gukorwa mu buryo budakwirakwiza virusi ya Marburg
IBINDI BIKUBIYE MURI AYO MABWIRIZA, SOMA IRI TANGAZO