Nyabihu: RIB Ifunze Umukozi w’Akarere Ukurikiranweho Kwigwizaho Umutungo no Kuwuhisha

0
556

RIB yafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu ukurikiranweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw’Umuvunyi nkuko biteganywa n’amategeko.

Uyu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagitunganywa dosiye ku byaha aregwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa abakozi basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo kujya batanga amakuru yose kandi y’ukuri kuko kunyuranya na byo bihanwa n’amategeko.

Amakuru avuga ko TWAGIRAYEZU Jean Paul yagiye yigwizaho imitungo itandukanye irimo inzu, ibibanza n’imirima aho agaragaza inkomoko y’imwe mu mitungo ariko iyindi ntayigaragaze.

Hari imitungo yagaragaje agaciro kayiguze, ariko bikaba bitandukanye n’ibiciro biri ku isoko, ndetse akaba akekwaho kuba ibi bikorwa yakoze bifitanye isano na ruswa akekwaho mu karere ka Nyabihu, mu gutanga amasoko mu buryo bunyunye n’amategeko.

Ibyaha akekwaho bimuhamye, iigifite igihano kinini ni igifungo kuva ku myaka 10 ariko itarenga 15 n’’hazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yejejwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here