Riderman: Impanuka yo mu 2014 ni yo yanyihutishije gushaka

0
342

Umuraperi Riderman, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, yahishuye ko impanuka ikomeye yakoze mu 2014 yamuhinduye imitekerereze ku buzima, bituma afata icyemezo cyo kwihutisha ubukwe bwe, nyuma yo gusobanukirwa ko ubuzima bw’umuntu bushobora kurangira igihe icyo ari cyo cyose.

Ibi Riderman yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club, cyagarutse ku ngeri zitandukanye z’ubuzima bwe zirimo urugendo rwe mu muziki, ibihe byiza n’ibigoye yanyuzemo, imyemerere, siporo ndetse n’imishinga ye y’ahazaza.

Uyu muhanzi yavuze ko yari asanzwe afite igitekerezo cyo kubyara akiri muto kugira ngo azabone umwanya uhagije wo kurera abana be, ariko impanuka yakoze mu 2014 iza kuba intandaro yo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Ati:
“Mu 2014 nakoze impanuka ikomeye cyane yahise ihindura byinshi mu mitekerereze yanjye. Nahise mbona ko umuntu ashobora gupfa mu kanya gato. Nibwo navuze nti bya bintu by’ubukwe n’ubundi byari muri gahunda, noneho bigomba kwihutishwa.”

Yakomeje avuga ko iyo mpanuka yamwigishije ko igihe cy’ubusore cyari kimaze kumara igihe gihagije, bityo ko byari ngombwa gutangira indi ntambwe y’ubuzima.

Ati:
“Nahise numva ko ubuzima bushobora kurangira igihe icyo ari cyo cyose. Ubundi ubusore nari maze igihe kinini mbubamo. Nibaza nti se byari bunsabe indi myaka 20 ngo menye uko ubuzima bumeze? Ni uko nahise mfata icyemezo cyo gushaka mfite imyaka 28.”

Ku bijyanye n’imyemerere, Riderman yagaragaje ko yishimira cyane imyemerere y’Abarasita, ashingiye ku mahame yayo ashingiye ku rukundo, amahoro no kutacira abandi imanza.

Ati:
“Ndasenga kandi nigeze gusengera mu madini atandukanye arimo Abahamya ba Yehova n’Aba-Adventiste. Mu rugo iwacu ni Abagatolika, bashiki banjye benshi ni Abarokore. Njyewe mpitamo gushakisha Imana kurusha gukurikira idini.”

Yakomeje avuga ko akunda imyemerere y’Abarasita kuko yigisha urukundo, amahoro n’imyitwarire myiza idaca imanza.

Ati:
“Icyo nkundira Abarasita ni uko badaca imanza. Ijambo ry’Imana rivuga ko udakunda atazi Imana kuko Imana ari urukundo. Amahoro n’urukundo ni byo bigomba kujya imbere.”

Riderman kandi yagaragaje ko nubwo amadini afite akamaro, hari aho ayabonamo nk’ingaruka z’ubukoloni, ashimangira ko Imana itagomba gufatwa nk’iri ahantu hamwe gusa.

Ati:
“Amadini ni meza ariko rimwe na rimwe nyabonamo ikintu cy’ubukoloni. Abarasita bakwigisha gukorera Imana mu bikorwa, mu rukundo, mu kugira neza no mu bupfura bwa kinyarwanda bwa kera. Imana ntiri mu rusengero cyangwa mu masinagogi gusa, ahubwo iri muri twe.”

Ku bijyanye na siporo, Riderman yavuze ko yakuze akina umupira w’amaguru, kimwe n’abana benshi bo mu bice bya Nyamirambo na Kimisagara. Agaragaza ko akunda cyane rutahizamu w’Umunya-Argentine Lionel Messi kubera ubuhanga bwe n’uburyo akina umupira byoroshye atabanje gukoresha imbaraga nyinshi.

Riderman amaze imyaka irenga 20 mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu njyana ya Rap, aho yiyubashye nk’umwe mu nkingi za mwamba z’iyo njyana. Muri uyu mwaka, ateganya gukora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza urugendo rwe n’ibyo amaze kugeraho mu muziki.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here