Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izasozwa n’isiganwa karundura ry’abagabo i Kigali

0
501
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izasozwa n’isiganwa karundura ry’abagabo i Kigali

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, iri kubera bwa mbere muri Afurika, izashyirwaho akadomo ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, hakinwa isiganwa ryo mu muhanda ry’abagabo rizitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi.

Isiganwa risoza iri rushanwa rizaba rifite intera ya kilometero 267,5, ritangire saa 09:45 risozwe saa 16:45, rikazanyura mu mihanda ya Kigali yamaze kumenyerwa nk’ahantu haryoheye amasiganwa.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda ruzaserukirwa n’abakinnyi batandatu mu isiganwa rikomeye kurusha ayandi muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Abo ni:

  • Manizabayo Eric

  • Masengesho Vainqueur

  • Byukusenge Patrick

  • Muhoza Eric

  • Nkundabera Eric

  • Nsengiyumva Shemu

Ibi byafashwe nk’intsinzi y’amateka, kuko mu marushanwa yabanjirije aya u Rwanda rwahagararirwaga n’umukinnyi umwe cyangwa babiri, ariko none rukaba rufitemo ikipe yuzuye.

Isiganwa ryo ku Cyumweru riritezweho guhatana gukomeye, cyane cyane hagati y’abakinnyi bagezweho barimo:

  • Tadej Pogačar (Slovenia) – nimero ya mbere ku isi, wanegukanye Shampiyona y’Isi iheruka i Zurich mu 2024.

  • Remco Evenepoel (Belgium) – watsinze mu isiganwa ryo mu muhanda ryo mu gihe gito (Time Trial) ku munsi wa mbere, anakoza isoni Pogačar.

Biteganyijwe ko iri siganwa rizaba rishyushye kuko ari ryo rizagena umukinnyi uzambara umwambaro w’amabara y’isi (Rainbow Jersey) kugeza mu 2026.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, habaye isiganwa ry’abagore ku ntera ya kilometero 164,6. Umunya-Canada Magdeleine Vallieres w’imyaka 24, ni we wegukanye umudali wa Zahabu akoresheje amasaha ane, iminota 34 n’amasegonda 48.

Ku mwanya wa kabiri haje Niamh Fisher-Black wo muri Nouvelle-Zélande, wasizwe amasegonda 23, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Espagne Mavi García, wasizwe amasegonda 27.

Iyi ntsinzi yashyize Vallieres mu ruhando rw’abakinnyi bakomeye ku isi, ndetse inafasha Canada kubona umudali wa mbere wa Zahabu muri iyi Shampiyona.

Umunsi w’amateka ku Rwanda na Afurika

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iri kuba amateka akomeye ku mukino w’amagare muri Afurika. Uretse kuba ari ubwa mbere ibaye ku mugabane, yabaye n’urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwa Kigali mu kwakira ibikorwa by’imikino ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Paul Kagame yahawe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI) umudali w’indashyikirwa, nk’ishimwe ry’uruhare rwe mu guteza imbere uyu mukino no gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyawo muri Afurika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here