Soya ishobora gutera ubugumba ku bagabo – Inzobere mu mirire

0
97

Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, KWIZERA Philemon yemeza ko soya ishobora gutera ubugumba ku bagabo, mu gihe bayirya kenshi.

Soya, ni igihingwa cyo mu bwoko bw’ibinyamisogwe, ikabarirwa mu biribwa byubaka umubiri. Ishobora kuribwa mu buryo bwinshi, burimo kuzihekenya ari mbisi cyangwa zikaranze, kuzirya mu isosi, kuzinwa mu gikoma cg icyayi, kuzikoramo amata, kuzikoramo amavuta yo guteka, kuzikoramo inyama zizwi nka Tofu, n’ubundi.

Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, KWIZERA Philemon avuga ko mu ntungamubiri soya ikizeho harimo n’iyitwa Phytoestrogen (Phytoestrogène) cyangwa se Dietary Estrogen, ari nayo ishobora kuba intandaro y’ubugumba, ku bagabo bazirya kenshi.

Yagize ati “Kuba soya ifite Phytoestrogen, urumva ifite estrogen muri yo. Estrogen ni umusemburo wa kigore. Rero umugabo ufata soya ku kigero kinini, aba yigaburira uwo musemburo wa kigore, bikaba byatuma uganza uwa testosterone ari wo wa kigabo.»

Cyakora, Philemon avuga ko ibi bidasobanuye ko abagabo bagomba kureka burundu ibikomoka kuri soya, ahubwo bakwiye kubifata mu rugero.

Ati “Ntabwo ndikubabwira ngo babone soya biruke, ahubwo ndikubabwira ngo bayirye mu rugero. Ni ukuvuga kwirinda kuyirwa buri munsi. Nabagira inama yo kutarenza nibura iminsi itatu mu cyumweru barya ibikomoka kuri soya.”

Kwizera Philemon, Inzobere mu mirire no kuboneza imirire

Ku bagabo barwaye Kanseri ya Prostate bo ariko, bagirwa inama yo kureka burundu ibikomoka kuri soya.

Ab’igitsina gore bo bagiwa inama yo gufata soya kenshi gashoboka kuko ishobora kubarinda kanseri y’ibere n’iya nyababyeyi. Gusa na bo, abafite izo kanseri bakagirwa inama yo kutarya ibikomoka kuri soya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here