Isosiyete ya Oura iyobowe na CEO wayo yatangaje smart ring nshya ikoresha ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence igamije gufasha abantu gukurikirana ubuzima bwabo no gutahura indwara hakiri kare.

Iyo smart ring nshya izwi nka Oura Ring ifite ubushobozi bwo gusesengura amakuru y’umubiri w’umuntu nk’uko umutima utera, uburyo umuntu asinzira, ubushyuhe bw’umubiri n’ibindi bimenyetso by’ubuzima.
Abayobozi ba Oura bavuga ko iyi device izafasha abantu kubona ibimenyetso by’indwara hakiri kare mbere y’uko bikomera, bikarushaho gufasha abaganga mu gutanga ubuvuzi bwihuse.
Iyi ni imwe mu ntambwe ikomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga ryitwa wearable health technology, aho ibikoresho umuntu yambara bishobora kumukurikirana mu buzima bwa buri munsi.
Abasesenguzi bavuga ko iri koranabuhanga rishobora guhindura uburyo abantu bitabwaho mu buvuzi, rikava ku kuvura indwara zarabaye zikomeye ahubwo rikajya ku kuzikumira hakiri kare.
Ibi bikomeje kugaragaza ko AI igenda ifata umwanya munini mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu buvuzi, imikino, ndetse no mu bikoresho by’ikoranabuhanga byo mu rugo.













