Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, biyemeje gukomeza no kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byabo mu ruzinduko rwa Xi i Pyongyang, rubaye ubwa mbere mu myaka irindwi ishize.
Uru ruzinduko rwakurikiwe cyane ku rwego mpuzamahanga kuko rubaye mu gihe akarere ka Aziya y’Iburasirazuba gakomeje kurangwa n’ihangana rya politiki n’umutekano, ndetse Koreya ya Ruguru ikomeje kwagura gahunda yayo y’intwaro za nucléaire.
Ubwo Xi Jinping yageraga i Pyongyang, yakiriwe na Kim Jong Un n’umugore we mu birori bikomeye byitabiriwe n’abaturage benshi ndetse n’abasirikare. Imihanda n’inyubako nyinshi zari zambitswe amabendera y’ibihugu byombi mu rwego rwo kugaragaza ubucuti buri hagati yabyo.
Ni uruzinduko rwa mbere rwa Xi Jinping muri Koreya ya Ruguru kuva mu mwaka wa 2019, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Beijing ishaka kongera imbaraga mu mubano wayo na Pyongyang.
Mu biganiro byahuje aba bayobozi bombi, Xi Jinping yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kwagura ubufatanye na Koreya ya Ruguru mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, ubwubatsi n’ikoranabuhanga.
Yanashimangiye ko ibihugu byombi bikwiye gukomeza gufatanya mu kurinda ubusugire bwabyo no guteza imbere inyungu bihuriyeho.
Ku ruhande rwa Kim Jong Un, yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi ari “udashobora gusenyuka” kandi ko gukomeza kuwubaka ari icyemezo gihamye cya Koreya ya Ruguru.
Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rushobora kuba rugamije kongera ijambo ry’u Bushinwa muri Koreya ya Ruguru nyuma y’uko icyo gihugu cyari kimaze igihe cyegera cyane u Burusiya mu bya gisirikare n’ubukungu.
Mu myaka ishize, Koreya ya Ruguru yongereye ubufatanye n’u Burusiya, cyane cyane nyuma y’intambara yo muri Ukraine, aho impande zombi zashinjwe gukorana bya hafi mu bya gisirikare.
Nubwo ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’ubukungu n’umutekano, ikibazo cya gahunda ya nucléaire ya Koreya ya Ruguru gikomeje kuba ingingo ikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Abahanga bavuga ko Xi ashobora kwirinda gushyira igitutu gikomeye kuri Kim Jong Un ku bijyanye no guhagarika gahunda ya nucléaire, ahubwo akibanda ku kubungabunga ituze mu karere.
Ni mu gihe Seoul ivuga ko Koreya ya Ruguru ikomeje kongera ubushobozi bwayo bwo gukora ibisasu bya nucléaire ndetse ikaba iri hafi kunoza ikoranabuhanga rya missiles zambukiranya imigabane.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko kongera kwegerana kw’u Bushinwa na Koreya ya Ruguru bishobora kugira ingaruka ku mubano w’akarere, cyane cyane hagati y’u Bushinwa, Amerika, Koreya y’Epfo n’u Buyapani.
Bavuga ko Beijing ishobora gukoresha umubano wayo na Pyongyang nk’imwe mu ntwaro za dipolomasi mu biganiro ifitanye na Washington ku bibazo bitandukanye by’umutekano n’ubukungu.









