HAFIYAWE

Amakuru yihuse kandi yizewe

Advertisement
Ahatewe na drone ya Iran mu bubiko bwa peteroli muri UAE

Iran yagabye igitero cya drone ku bubiko bwa peteroli muri UAE

Iran yagabye igitero cya drone ku bubiko bwa peteroli buri mu mujyi wa Fujairah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), bituma haduka inkongi y’umuriro mu gace k’inganda zikora ku bicuruzwa bya peteroli.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuyobozi muri Fujairah agaragaza ko iyi drone yaturutse muri Iran yateye iki gice gifatwa nk’ingenzi cyane ku bucuruzi bwa peteroli ku Isi.

Abashinzwe kuzimya inkongi bahise boherezwa aho byabereye kugira ngo bazimye umuriro, mu gihe nta makuru ahamye yahise atangwa ku bantu bahakomerekeye.

Iki gitero kibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Iran n’ibihugu byo mu karere ukomeje kwiyongera, cyane cyane nyuma y’uko Iran ishinjwa kongera kugaba ibitero bya missile na drone ku bihugu byo mu karere ka Gulf.

UAE yatangaje ko yashoboye guhanura zimwe muri missile zari zoherejwe, mu gihe izindi zagwiriye mu nyanja, ibintu byerekana ubukana bw’aya makimbirane.

Fujairah ni ahantu h’ingenzi cyane ku bukungu bw’Isi, kuko ari kimwe mu byambu bikomeye byifashishwa mu kohereza peteroli hanze, ndetse kikaba cyifashishwa no kunyuzamo ibikomoka kuri peteroli bidaciye mu nyanja ya Hormuz.

Abasesenguzi bagaragaza ko ibi bitero bishobora kugira ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga rya peteroli, kuko iyo aka gace gahungabanye, ibiciro ku Isi bishobora kuzamuka cyane.

Ku rundi ruhande, Iran ntiratangaza ku mugaragaro icyo ivuga kuri iki gitero, mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zose kwirinda ibikorwa byakongera gukaza umurego w’intambara mu karere.

Ibi bibaye mu gihe ibiganiro byo gushaka amahoro bikomeje kugorana, ibintu bishobora gutuma intambara ikomeza gukwira no kugira ingaruka ku bihugu byinshi byo ku Isi.