Iran yemeye gahunda y’agahenge yashyigikiwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu gihe hakomeje imbaraga za dipolomasi zigamije kugabanya amakimbirane hagati ya Iran na Israel ndetse no gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati.
Aya makuru aje nyuma y’uko Trump atangaje ko impande zombi, Iran na Israel, ziri kureba uburyo hashyirwaho agahenge kihuse ndetse ibiganiro bya nyuma by’amahoro bikaba biri gukomeza.
Mu minsi ishize, akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati kongeye kwinjira mu bihe by’umutekano muke nyuma y’uruhererekane rw’ibitero bya missiles n’ibitero byo mu kirere hagati ya Iran na Israel.
Ibyo bikorwa byateje impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi byasabye impande zihanganye guhagarika imirwano no gusubira ku meza y’ibiganiro.
Trump yatangaje ko hari icyizere cy’uko impande zombi zagera ku masezerano arambye y’amahoro, nubwo yemeye ko hari ibishobora kubangamira inzira y’ibiganiro.
Yavuze ko hashyizweho imbaraga nyinshi kugira ngo agahenge gashyirwe mu bikorwa mu buryo bwihuse, kandi ko ibiganiro by’amahoro bikomeje gutera imbere.
Abasesenguzi bavuga ko kwemera agahenge kwa Iran bishobora kugabanya impungenge zari zimaze iminsi ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane ajyanye n’ingufu n’ubwikorezi bwo mu nyanja.
Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati gafite uruhare runini mu itangwa rya peteroli ku Isi, bityo amakimbirane ahabera akagira ingaruka ku bukungu mpuzamahanga.
Nubwo habonetse intambwe iganisha ku gahenge, bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko hakiri ibibazo byinshi bishobora gutuma ibiganiro bitagenda neza.
Hari ibibazo birebana n’umutekano w’akarere, gahunda za nucléaire za Iran n’umubano wayo n’ibihugu byo mu karere bikomeje kuba ku murongo w’ibiganiro.
Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga byakiriye neza amakuru y’agahenge, bivuga ko ari intambwe ishobora gufasha mu kugabanya amakimbirane amaze igihe ahungabanya umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abakurikirana politiki mpuzamahanga bavuga ko niba impande zombi zikomeje kubahiriza ibyo zemeye, bishobora gutanga icyizere cy’amahoro arambye muri aka karere.












