Twumve ko ari ibisanzwe – Minisitiri Uwimana yasabye abagabo kudaharira abagore imirimo yo mu rugo

0
31

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abagabo gufatanya n’abagore babo imirimo yo mu rugo idahemberwa kandi ko gukora iyo mirimo ari ibintu bisanzwe.“ Twumveko ari ibisanzwe”

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori ngaruka mwaka byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira, ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gatare, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ibidukikije, Ubuzima bwacu!”

Minisitiri Uwimana yavuze ko umugore wo mu cyaro agihura n’inzitizi nyinshi zinagira ingaruka ku bidukikije.

Yagize ati “Nk’uko tubizi, umugore wo mu cyaro agira imirimo myinshi, rimwe na rimwe igira n’inzitizi zibangamira ibidukikije. Turacyafite ingo nyinshi zikoresha inkwi, cyane cyane ziyobowe n’abagore.”

Yongeyeho ko “Abagore bo mu cyaro baracyaharirwa imirimo myinshi yo mu rugo, twita imirimo idahemberwa.”

Uyu muyobozi asaba abagize umuryango kudaharira umugore iyo mirimo.

Ati “Ndagira ngo rero nsabe abagize umuryango —umugabo—abana dufashe umugore mu rugo. Ntabwo byaba igitangaza kubona umugore atetse, umugabo yoza amasahane. Twumve ko ari ibisanzwe.”

Aho bumvise agaciro ko gusaranganya imirimo yo mu rugo byabaye umusingi w’iterambere mu ngo zabo

Mukaneza Alphonsine na Hakizimana Anastase ni urugero rw’uko iyo umugore n’umugabo bumvikana kandi bagafashanya mu mirimo yo mu rugo nta kabuze bagera ku iterambere.

Mukaneza Alphonsine na Hakizimana Anastase barigutanga ubuhamya mu mibori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wa 2024 – Nyamagabe

Uyu muryango utuye mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gatare, Akagari ka Mukongoro, Umudugudu wa Kagano.

Mu buhamya batanze mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, bashimangiye ko ubu bageze kure biteza imbere babikesha gushyira hamwe.

Mukaneza yagize ati “Ubu inzu yacu irimo amashanyarazi y’umurasire w’izuba. Harimo amazi umuntu aroga uko ashatse. Mbasha no kwishyura mwarimu wigisha abana banjye babiri amasomo ya nimugoroba ‘coaching’.”

Si uku nyamara byahoze. Uyu muryango uvuga ko bashakanye muri 2011 bafite inzu y’icyumwa cyimwe n’uruganiriro ‘sallon’. Bari bafite umurima umwe bahingamo na wo muto.

Ibi byatumaga babaho batunzwe no guca inshuro, nk’uko Mukaneza abishimangira. Ati “Twari dufite akarima gato cyane twahingaga umunsi umwe bugacya tukajya guca inshuro.”

Akazi k’uyu mugore kari ugusoroma icyayi mu gihe umugabo nawe yashakaga ahandi aca inshuro.

Nyuma yo kubona ko umugore we ari we ubona amafaranga menshi kandi mu buryo buhoraho, umugabo yafashe umwanzuro wo kujya asigara mu  rugo akita ku bana n’imirimo yo mu rugo kugira ngo bitabangamira akazi k’umugore we.

Ati “Nkasigara nita ku bana, ubundi ngateka ngashyira ibiryo umugore wanjye ku kazi kugira ngo bitamubuza gukora neza.”

Binyuze muri iyi mibanire myiza, uyu muryango wayobotse amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya batangira kujya bizigamira mu mafaranga macye binjiza.

Ayo matsinda yabafashije kubona amafaranga, batangira kugura amatungo magufi, barubaka ndetse bagura ubutaka bwa Are 86 bahingaho icyayi ku buryo na bo batanga akazi ko gusoroma.

Umugore kandi yize umwuga wo kudoda ndetse ubu afite abagore 20 nawe yigisha uyu mwuga.

Uyu muryango kuri ubu ufite intumbero yo “kwagura ubukorikori bwacu, tubone ibikoresho ku buryo abatugana baba benshi.”

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umugore mu iterambere rye n’iry’umuryango we muri rusange, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wa 2024, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’abafatanyabikorwa bayo batanze inka, ibigega bifata amazi y’imvura, amashyiga arondereza ibicanwa ndetse n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 23.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here