Kigali, 16 Nzeri 2025 – Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 5.798 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2025, ugaragaza izamuka rya 7,8%, ugereranyije na 6,5% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.
Imibare ya NISR igaragaza ko:
-
Serivisi zagize uruhare rwa 50% mu musaruro mbumbe,
-
Ubuhinzi bugira uruhare rwa 23%,
-
Inganda zigira uruhare rwa 21%,
-
Ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.
By’umwihariko, muri iki gihembwe:
-
Ubuhinzi bwazamutseho 8%,
-
Inganda zazamutseho 7%,
-
Serivisi zizamukaho 9%.
Ikawa yazamuye ubuhinzi, icyayi kiragabanuka
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, yavuze ko izamuka ry’ubuhinzi ryaturutse cyane ku bihingwa ngengabukungu byoherezwa hanze, byiyongereye ku rugero rwa 42%.
Yagize ati:
“Ikawa yagize uruhare runini cyane kuko umusaruro wayo wazamutseho 121%, bitewe n’ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga no gusimbuza ibiti bishaje bya kawa.”
Ku rundi ruhande, umusaruro w’icyayi wagabanyutseho 9%.
Umusaruro w’inganda wazamutse cyane bitewe n’izamuka rya:
-
10% mu nganda zitunganya ibiribwa,
-
19% mu nganda zikora ibikoresho by’ibyuma n’imashini,
-
24% mu nganda zikora ibikoresho bitari ibyuma (bya pulasitiki)
-
23% mu nganda zikora sima n’ibindi bikoresho by’ibyuma.
Ariko, umusaruro w’inganda zikora imyenda n’inkweto wagabanutseho 9%, naho uw’izitunganya ibinyobwa n’itabi ugabanukaho 4%.
Mu rwego rwa serivisi, hagaragayemo izamuka rya:
-
13% mu bucuruzi buranguza n’ubudandaza,
-
8% mu serivisi z’imari,
-
11% mu itumanaho n’ikoranabuhanga,
-
16% mu serivisi za leta,
-
10% mu buvuzi.
Ariko, serivisi z’amacumbi na restaurants zagabanutseho 7%, nyuma yo kuzamuka 18% mu 2024.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko Leta irimo gushaka uburyo bwo kongera umusaruro w’inganda, harimo gukoresha amasaha 24 ku munsi hakoreshejwe amahirwe y’ibiciro by’amashanyarazi biri hasi.
Yagize ati:
“Hari ibindi bikenewe nk’ubwikorezi n’amacumbi kugira ngo inganda zikore amasaha yose, bikabyara umusaruro urenzeho.”













Leave a Reply