U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zose

0
37

U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zose
U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika bifite intambwe ishimishije mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hagamijwe iterambere ry’igihugu ritagira uwo riheza.
Kuva mu 1995 ubwo rwashyiraga umukono ku masezerano yo guteza imbere uburenganzira bw’abagore yasinyiwe i Beijing, igihugu cyahinduye imyumvire, gitera intambwe ishimishije mu gushyira imbere uruhare rw’umugore mu iterambere.
Ibyagezweho muri gahunda z’uburinganire
Raporo y’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO) y’imyaka itanu kugeza mu 2022, igaragaza ko u Rwanda rwateye imbere mu nzego nyinshi. Harimo gushyiraho ingamba zigaragaza uko ingengo y’imari ikoreshwa mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, n’umunsi ngarukamwaka uzwi nka Gender Accountability Day (GAD), ufasha mu kugaragaza ibyagezweho n’ibisigaye.
Ibigo byashyize imbere uburinganire
Ibigo byinshi byagaragaje intambwe ishimishije mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizeho politiki yo gukorera mu rugo ku bagore bari konsa mu gihe cy’amezi atatu, yongera ku kiruhuko cya Leta, ndetse iha abagabo bane iminsi yo kuruhuka nyuma yo kubyara. Ibi byatumye abagore mu nzego z’ubuyobozi muri BNR bava kuri 20% bagera kuri 50%.
Ikigo cya Inkomoko gitanga amezi atandatu y’ikiruhuko ku mugore wabyaye, mu gihe abagabo bahabwa amezi abiri.
Ikigo cy’Ingufu (REG) cyagabanyije ibisabwa ku bashaka imyanya yo hejuru mu buyobozi, bigatuma abagore mu myanya ikomeye bagera kuri 40% ugereranyije n’uko mu 2019 batari bahagarariwe.
CIMERWA na yo yafashije abagore mu bucuruzi bwa sima kongera umusaruro, aho abacuruzaga kimwe cya kabiri cy’ikamyo bageze ku makamyo 30 ku kwezi.
Intambwe mu nzego za Leta
Mu rwego rw’igihugu, u Rwanda rukomeje kuba icyitegererezo ku isi. Mu Nteko Ishinga Amategeko, abagore bagize 63.75% by’abadepite, naho muri Sena bangana na 53.8%, hejuru y’umupaka wa 30% usabwa.
Uretse ibyo, hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga Gender Management Information System, bufasha gukusanya amakuru no gukurikirana iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu bigo bya Leta n’ibyabikorera.
Ingengo y’imari ishyigikira gahunda nshya
GMO yateguye igenamigambi rya miliyari 11.5 Frw kugeza mu 2029, rigamije kwimakaza uburinganire mu nzego zose. Muri iyi ngengo y’imari:
Miliyoni 150 Frw zizakoreshwa mu kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire mu mategeko n’imishinga ya Leta.
Miliyoni 400 Frw zizakoreshwa mu buvugizi n’ubugenzuzi mu bigo bya Leta n’ibyabikorera.
Miliyoni 500 Frw zizakoreshwa mu bikorwa byo kubaka gahunda zo kwimakaza ubwuzuzanye mu bigo bitandukanye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here