Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (Minsante) yatangaje ko hashize iminsi 21 nta muntu wanduye virusi ya Marburg cyakora ngo ibikorwa byo gukaza ubwirinzi byo birakomeje.
Minisante yabitangaje kuwa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ni itangazo rigaragaza amakuru mashya kuri virusi ya Marburg, kuva tariki 15-22 uku kwezi.
Iyi minisiteri ivuga ko kandi hashize iminsi 15 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.
Minisante ivuga ko ibikorwa byo gukaza ubwirinzi byo bikomeje, mu gihe abakize na bo bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.