Bweyeye: Abaturage Barasobanura Impamvu Ingo Zimwe Zitakibamo Abagabo, Ibiribwa Bikaribwa Rimwe ku Munsi

0
119

Mu Murenge wa Bweyeye, bamwe mu baturage baravuga ko nyuma yo guhagarikwa k’ubucukuzi bwa zahabu n’ubuhigi bakoraga mu ishyamba rya Nyungwe, ubukene bukabije bwabayeho, bituma abagabo benshi basuhukira mu bindi bice, abandi bagasigara babayeho mu buzima bugoye, aho kurya rimwe ku munsi na byo bigoranye.

Mu myaka yashize, ubuzima bwa benshi muri aka gace bwashobokaga binyuze mu buhigi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko ibi bikorwa byombi byaraciwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’umutekano mu ishyamba rya Nyungwe.

Ingo zitakibamo abagabo n’ubuzima bugoye

Mugarura Celestin wo mu Kagari ka Kiyabo yagize ati:

“Urumva tubayeho mu bibazo by’ubukene, nta hantu umuntu akimba akazahabu, ni ukubaho ku mahombokombo nta kigenda.”

Ibi byatumye abagabo benshi bajya gushaka ubuzima ahandi, cyane cyane mu kibaya cya Bugarama aho ubuhinzi bukiriho. Hagenimana Vestine yemeza ko abagabo benshi barigendera kuko nta mirimo ibafasha kubaho isigaye.

“Ingo ntabwo zirimo abagabo nanjye ubu nta mugabo mfite.”

Abasigaye basigaye babaho mu bukene, bacanshuro kugira ngo babone icyo kurya. Kamahari Joseph ati:

“Iyo tutagiye guhingira umuntu turaburara. Mperuka kurya ejo, umugore ni we ushobora kubona ibyo guteka iyo ahingiye abandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, yemera ko hari abaturage babayeho mu buzima bugoye ariko avuga ko hari icyizere gifatika mu mbaraga bashyize mu buhinzi n’ubworozi.

“Ugereranyije ubuzima babagamo mbere n’uko bimeze ubu, umuntu yavuga ko hari impinduka nziza. Mbere Bweyeye ntabwo bahingaga ariko uyu munsi basigaye bahinga.”

Yanavuze ko gufungwa kw’umupaka n’u Burundi byagize ingaruka ku baho, kuko mbere byoroshyaga kubona ibiribwa, ariko ko uko imiterere y’ubuhinzi igenda yongera gutera imbere, ubuzima bw’abaturage buzagenda burushaho kuba bwiza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here