Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC gisaba ko mu bigo, aho bishoboka, hajyaho za komite zishinzwe ubuzima, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byo mu mutwe mu bakozi.
Kuri uyu wa Kane, tariki 10 Ukwakira 2024, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu by’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Uyu mwaka, uyu munsi wahawe umwihariko wo kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakozi mu bigo bakoramo, aho ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera.’

Mu kwizihiza uyu munsi mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyatangaje ko abakozi 32% bo mu bigo bifite abakozi barenga 100 batekereje kwiyahura kubera ibibazo byo mu mutwe.
Ni mu gihe kandi 30% by’ababajijwe berekanye ko bafashe ikiruhuko kubera ibibazo byo mu mutwe, abandi 63% bagasiba mu kazi ariko bagatinya kubwira abakoresha babo ko basibijwe n’impamvu z’ibibazo byo mu mutwe.
Bimwe mu bitera abakozi ibyo bibazo byo mu mutwe ngo harimo: Guhembwa umushahara muto ugereranyije n’akazi umukozi akora, imibanire mibi hagati y’abakozi ubwabo no hagati yabo n’abakoresha no kumara masaha menshi mu kazi.
By’umwihariko kandi ngo iterambere ry’ikoranabuhanga ryongereye akazi n’igihe abakozi bamara mu kazi ariko abakoresha bamwe ntabwo babyitaho.
Aha ni ho RBC ihera isaba ko hajyaho za komite zishinzwe ubuzima mu bigo, mu rwego rwo kuzamura imyumvire n’imikorere izana ubusabane ahakorerwa umurimo.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Jean Damascène Iyamuremye yagize ati “Hari ibiteganwa n’amategeko abakoresha benshi badatanga. Ikindi dusaba ni uko aho bishoboka hagomba kujyaho komite zishinzwe ubuzima mu bigo kuko hari n’abakoresha, abakozi babwira ‘bati turarwaye’ bati ‘ba uretse uzajya kwivuza ejo’.” Ni ibintu ngo bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe ku bakozi.
Ni icyifuzo kinashyigikiwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Angelina Muganza yagize ati “Byaba byiza koko RBC na Mifotra [Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo] bafatanyije hakajyaho nka komite cyangwa abajyanama b’ubuzima (mbyite abajyanama b’ubuzima)- aho dukorera ndetse noneho bakita cyane cyane ku buzima bwo mu mutwe”