UCI yahaye Perezida Kagame umudali w’indashyikirwa mu mukino w’amagare

0
651

Mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI) ryashyikirije Perezida Paul Kagame umudali w’indashyikirwa, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere uyu mukino ndetse no gufasha u Rwanda kwandika amateka.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, ndetse n’Igikomangoma Albert II cya Monaco, bari kumwe n’abandi bayobozi n’abakunzi b’uyu mukino mu rwego rwo gusoza Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye bwa mbere muri Afurika.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimye cyane uburyo Kigali yateguye iri rushanwa.

“Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho. Abasiganwa ku magare bumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”

Yashimye kandi Perezida Kagame ku ruhare rwe rukomeye:

“Perezida Kagame, warakoze. Ni icyubahiro kugufata nk’umushyigikira w’amagare ndetse na Shampiyona y’Isi. Ibyo wakoze bizahora bizirikanwa.”

Perezida Kagame yavuze ko iki gihembo ari icy’ishimwe ku gihugu cyose:

“Ntabwo nakinnye mu isiganwa ariko natsinze. Ndashimira abakoze bataruhuka kugira ngo ibi bigerweho. Imbaraga zanyu ntizagiye ubusa.”

Yanongeyeho Kandi ko iri rushanwa ryabaye ikimenyetso cy’ubumwe n’ibyishimo bisanzwe bigaragarira muri siporo:

“Isiganwa ryagaragaje imbaraga mu mihanda ya Kigali. Abafana n’amajwi menshi byagaragaje ubumwe. U Rwanda rutewe ishema no kwakira aya mateka.”

Perezida Kagame yibukije ko ishoramari muri siporo ari uburyo bwo gufasha urubyiruko kugera ku nzozi zarwo.

Shampiyona y’Isi y’Amagare izasozwa ku Cyumweru, Taliki 28 Nzeri 2025, n’isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo ku ntera ya km 267,5, rizatangira saa 09:45 risozwe saa 16:45.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here