Gicumbi: Minani Evaliste utunze abagore 7 avuga uko abitaho bose kimwe, anateganya uwa 8

0
188

Inkuru y’umugabo utunze abagore 7 i Gicumbi ikomeje kuvugisha benshi mu Majyaruguru y’u Rwanda, nyuma y’uko Minani Evaliste atangaje ko yashatse abagore barindwi, akabitaho kimwe, ndetse akaba anateganya kongeraho uwa munani.

Minani atuye mu Mudugudu wa Nyande, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi. Azwi nk’umugabo wasekeje, ugaragara nk’uwahiriwe n’ubucuruzi bwo mu cyaro, nyuma yo kuva mu buzima bwo gucuruza kalendari akaza kwinjira mu bikorwa byamuhaye amafaranga menshi.

Abamuzi bavuga ko Minani yahinduye isantere y’aho atuye, kugeza ubwo abaturanyi bamufata nk’icyitegererezo. Muri aka gace, yabaye ikimenyabose kubera ibikorwa by’iterambere yakoze.

Afite inzu z’ubucuruzi zigera kuri eshanu, kandi yubakiye abatishoboye bane, bahoze barara rwa ntambi. Ubu abo bantu bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse, bakongera icyizere cyo kubaho.

Uyu mugabo kandi agira uruhare rugaragara mu iterambere ry’aho atuye. Yagize uruhare mu kubaka amavomo, gusana imihanda, no gutanga inkunga mu bikorwa rusange by’abaturage.

Bamwe mu baturage bavuga ko igihe cyose habaye igikorwa rusange gisaba inkunga, Minani aba ari mu ba mbere kwitaba.

Inkuru ya Minani irushaho gutangaza benshi iyo igeze ku muryango we. Avuga ko uko amafaranga yiyongera, ari nako yiyumvamo urukundo rumusunikira gushaka abagore benshi.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ishingiro, Minani yemeje ko afite abagore barindwi, kandi ko bose abitaho kimwe.

Yagize ati: “Abagore banjye buri umwe mwubakira ukwe, kandi buri wese afite imirima ye. Bose mbakunda kimwe.”

Minani avuga ko yirinda ishyari n’amakimbirane mu bagore be, abaha ibihe bingana kandi buri wese akabona ibimukwiye.

Ati: “Icyo nshaka ni uko abana banjye babaho neza. Mu minsi irindwi ndabasaranganya, nta n’umwe uhabwa akato.”

Avuga kandi ko buri mugore aba iwe, kandi ko yabubatse mu midugudu n’utugari dutandukanye, bityo bigafasha kwirinda amakimbirane.

Abaturanyi ba Minani, uri mu kigero cy’imyaka 55, bavuga ko ari umugabo w’umutima mwiza kandi woroshye mu mibanire.

Kabanyana Languida yagize ati: “Ni umuntu mwiza cyane. Nta bugugu agira, kandi hari igihe yaduhaye ubusabane bwo gutangira umwaka.”

Nemeyabahizi Sitefano we avuga ko Minani atazwi gusa ku bagore benshi, ahubwo azwi ku kwicisha bugufi no gufasha aho atuye.

Ati: “Hari umuhanda ujya ku mashuri y’i Nyange watunganijwe ku nkunga ya Minani. Afasha abana be nta vangura.”

Minani amaze kubyara abana 13 kuri abo bagore barindwi. Ashimangira ko nta n’umwe babana ku gahato, kandi ko buri mugore yamuhaye umutungo we, bityo bakabaho neza.

Yemeza ko anateganya gushaka umugore wa munani, kandi ko yamaze gutegura uko azabaho n’abana be, ashingiye ku mahoro no ku mutekano w’umuryango.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here