Ku wa 9 Gicurasi 2025, Umurenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge, wibutse ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi tariki ifatwa nk’umunsi mubi cyane mu mateka y’aka gace, ubwo Abatutsi bari bahungiye mu bice bitandukanye bishutse n’umuyobozi w’icyo gihe, Konseye Nyirimanzi Gregoire, wababeshye ko hari amahoro maze Interahamwe zibica urubozo.
Umutangabuhamya Ntaganira Modeste, yasobanuye ubukana bw’ubwicanyi bwabaye ku Ntaraga, Kafe, kuri Kontineri n’ahandi, agaragaza ko RPF Inkotanyi ariyo yabatabaye ku gihe cyari cyarangiye amahitamo.
“Turashimira Imana yeretse RPF ibyari biri kutubaho mu 1994 maze nazo zikaza kuturokora,” — Ntaganira Modeste.
Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda, Usanase Yvone, yashimye gahunda ya Leta yo gukomeza kwibuka, avuga ko ifasha mu kwigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abayagoreka. Yagaragaje ko yabonye ubugome ndengakamere, aho Abatutsi batemwaga bunyamaswa nta n’isoni.
Umushyitsi mukuru wari witabiriye igikorwa, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yihanganishije abarokotse Jenoside, anasaba urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane binyuze mu mbuga nkoranyambaga.
“Tugomba kuba ku isonga mu guhangana n’imvugo n’inyandiko z’urwango. Twegere abaturage aho batuye tubasobanurire ubumwe n’ubudaheranwa,” — Senateri Hadidja.
Iki gikorwa cyo Kwibuka cyabaye mu mutuzo n’icyubahiro gikwiye, aho urubyiruko n’abaturage bibukijwe ko amateka mabi atagomba kongera kubaho, ahubwo ko buri wese akwiye kubaka amahoro arambye.













