Kayonza: Umusaza w’imyaka yarumwe ugutwi n’uwahoze ari umukazana we

0
62

Ntibayazi Pierre Célestin, umusaza w’imyaka 65 utuye mu Kagari ka Nkondo, Rwinkwavu, Kayonza, yakorewe ihohoterwa ridasanzwe ku wa 14 Nyakanga 2025. Uwahoze ari umukazana we, Mutuyimana Diane, yamurwanyeho ubwo bahuriraga aho yari yagiye gushaka ubwatsi, akamufata amuruma ku gutwi kugeza akuriyeho agace ko hejuru.

Uyu musaza yavuze ko uwo mugore yabanje gushaka kumuruma ku munwa, ariko akirwanaho, nyuma akaza kumufata ku gutwi. Ati:

“Yaranyegereye antera amagambo, mbona amfashe ugutwi n’umunwa, ndatabaza.”

Uyu muturage yahise ajyana ikibazo kuri RIB, aho yatangiye ikirego. Abaturage bahamya ko uyu mukazana yari amaze iminsi agaragaza imyitwarire mibi ndetse ngo si ubwa mbere arumye umuntu.

Abaturanyi bavuga ko ibibazo bya Mutuyimana na sebuwe byashingiye ku kuba yarashwanye n’umuhungu w’uyu musaza, bituma haba inzigo. Umwe ati:

“Yari afite inzika kuko umuhungu yamwanze. Nta mukazana ukireba sebukwe atamwubaha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafar, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo. Ati:

“Ni ngombwa ko abantu babana neza. Niba hari ikibazo mu muryango, ntibakwiye kugihisha.”

Polisi y’Igihugu yemeje ko Mutuyimana Diane yatawe muri yombi, akajyanwa muri RIB Rwinkwavu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here