Urubanza rwa Djihad na bagenzi be rwasubitswe mu rukiko

0
414

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe mu baregwa, Ishimwe François Xavier, agaragaje ko atiteguye kuburana kuko adafite umwunganizi mu mategeko.

Djihad akurikiranywe hamwe na Kwizera Nestor (Pappy Nesta) na Ishimwe François Xavier, bose bakekwaho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025 ni bwo byari biteganyijwe ko haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ariko iburanisha ryasubitswe bitewe n’uko Ishimwe yasabye ko atakomeza kuburana adafite ubunganizi.

Nubwo Pappy Nesta na Djihad bo babwiye Urukiko ko biteguye kuburana ndetse bakifuza ko niba ari ngombwa Ishimwe yasubikirwa wenyine, Ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko Ishimwe aburana kuko ntabwo yigeze agaragaza impamvu ituma adafite umwunganizi cyangwa ubushake bwo kuwushaka.

Urukiko rwibukije impande zombi ko uburenganzira bwo kuburana yunganiwe ari ubw’uregwa, bityo rushingiye ku bitekerezo byatanzwe rufata umwanzuro wo gusubika urubanza, runamenyesha Ishimwe ko aya ari “amahirwe ya nyuma yo guhabwa umwunganizi.”

Urubanza ruzasubukurwa ku wa 11 Ukuboza 2025.

Ku rundi ruhande, abunganira Djihad bazamuye inzitizi zivuga ko Ubushinjacyaha butabagejejeho dosiye y’Ubugenzacyaha ngo bayisuzume. Basabye Urukiko ko nibaramuka batayihabwa mbere y’iburanisha, bazemererwa kuburana harebwa gusa ku bimenyetso birerekanwa mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwatanze uburenganzira bwo kubona dosiye, ndetse ko kuba abavoka batayibona bishobora kuba ikibazo cya sisitemu yabo, atari ubushinjacyaha.

 

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe
Inkuru bifitanye isano:
– Djihad na Nesta batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here