Usanzwe ukoreshwa mu kuvura Covid-19: Menya Remdesivir, umuti ugiye guhabwa u Rwanda ngo uvure Virusi ya Marburg

    0
    45

    Ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, gikora imiti y’indwara z’ibyorezo zitandukanye cyitwa Gilead Sciences cyatangaje ko kigiye guha u Rwanda doze 5.000 by’umuti witwa Remdesivir wo kwifashisha mu  kuvura virusi ya Marburg.

    Mu itangazo ubuyobozi bw’iki kigo bwashyize hanze tariki 3 Ukwakira 2024, rivuga ko ” Icyo tugamije cyihutirwa ni ugukorana bya hafi na Leta n’inzego z’ubuzima mu kubagezaho remdesivir kugira ngo zifashishwe.”

    Anu Osinusi, Visi-Perezida wa Gilead, Ushinzwe ubuvuzi bwa Hepatite, indwara z’ubuhumekero na za virusi ziteza ibyorezo, yongeyeho ko “Dushingiye ku burambe Gilead ifite mu bijyanye na za virusi, twiyemeje gutanga ubufasha mu guhangana n’iki cyorezo mu buryo bwihuse kandi butanga umusaruro.”

    Iki kigo gisobanura ko kigiye gutanga uyu muti ngo wifashishwe mu Rwanda, nyuma yuko gihawe uruhushya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), kugira ngo wifashishwe mu kuvura icyorezo cya Marburg mu buryo bwihutirwa.

    Inkuru yanditse ku kinyamakuru igihe.com ivuga ko na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yemeje ko aya makuru ari impamo, u Rwanda rugiye guhabwa umuti wa remdesivir.

    Remdesiviri ni umuti bwoko ki?

    Ikigo cya Gilead Sciences kivuga ko umuti wa remdesivir ari ubwa mbere ugiye gukoreshwa mu kuvura virusi ya Marburg.

    Cyakora, si ubwa mbere ugiye kwifashishwa mu kuvura indwara z’ibyorezo kuko ngo usanzwe waremejwe nk’umuti wifashishwa mu kuvura Covid-19, nibura mu bihugu 50 byo ku Isi.

    Kugeza ubu abarwayi miliyoni zisaga 14 ngo bakoresheje uwo muti. Muri bo, miliyoni 8 ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here