Umuyobozi Ushinzwe Abakozi mu Bitaro bya Nyanza Yahanishijwe Kudahembwa Igihe cy’Amezi 3
Umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi (Human Resources – H.R) mu Bitaro bya Nyanza, Uwamahoro Laetitia, yahagaritswe mu kazi amezi atatu adahembwa kandi atanakora, azira amakosa yo mu kazi nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.
Amakuru aturuka ahizewe avuga ko uyu muyobozi yahagaritswe nyuma y’uko hagaragajwe amakosa mu micungire y’imisoro y’abakozi.
Raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, igendeye ku igenzura ryakozwe mu Bitaro bya Nyanza, yerekanye ko umusoro wa TPR utatanzwe neza hagati ya Nyakanga 2022 na Gashyantare 2024.
Icyo gihe abakozi bahabwaga amafaranga y’agahimbazamusyi, ariko H.R ntiyakata umusoro uko bikwiye. Byateje ikibazo ku misoro irenga miliyoni 20 Frws itishyuwe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwandikiye abakozi bose bari mu makosa, bubasaba kw’ishyura ayo mafaranga, ariko bamwe banga babivugaho ko ikosa rikwiye kubazwa H.R ari we watanze amafaranga atabanje gukata umusoro.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Patrick Kajyambere, yabwiye itangazamakuru ko amakosa yakozwe mu micungire y’abakozi ari yo yabaye ishingiro ryo guhagarika Uwamahoro Laetitia, kugira ngo abibazwe byimazeyo.
Icyakora ntiyirukanywe burundu mu kazi, ahubwo yahagaritswe amezi atatu adahembwa.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza bwamaze gushyiraho undi muyobozi w’agateganyo ushinzwe abakozi.
Byongeye kandi, uwari Umuyobozi ushinzwe imari (DAF), Bizumuremyi Philippe, yimuriwe mu biro by’Akarere ka Nyanza. Uyu yari yaraje ku bitaro gusimbura Twagiramungu Zacharie, wari wirukanwe.
Hari amakuru yavugaga ko Bizumuremyi Philippe atumvikanaga na Dr. Mfitumukiza Jerome, Umuyobozi Mukuru mushya w’Ibitaro bya Nyanza, ariko umwe mu bavugwaga yahakanye ayo makuru.
Kugeza ubu, ntibyadukundiye kubona igisubizo cya Dr. Mfitumukiza Jérôme cyangwa cya Patrick Kajyambere, kuko telefone zabo zititabwaga ndetse ubutumwa bugufi ntibwasubizwa.













