Donald Trump yarahiriye kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya kabiri, tariki ya 20 Mutarama 2025. Uyu muhango wakurikiwe n’ubutumwa bukomeye bwaturutse ku bayobozi b’isi, basangiza ibyifuzo byabo byo gukomeza ubufatanye n’Amerika mu miyoborere mishya.
Vladimir Putin (U Burusiya)
Perezida w’u Burusiya yashimye Trump, agaragaza icyizere cyo gusubukura umubano w’imbonankubone hagati y’ibihugu byombi no gushyigikira icyemezo cya Trump cyo gukora ibishoboka byose mu kwirinda intambara y’isi ya gatatu.
Papa Francis
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yifurije Trump ubwenge n’imbaraga mu buyobozi bwe, amutera akanyabugabo ko kuba intangarugero mu kwimakaza amahoro no kurwanya ivangura n’intambara byugarije isi.
Justin Trudeau (Canada)
Minisitiri w’Intebe wa Canada uri gusoza manda ye yashimangiye ubufatanye bukomeye mu bukungu hagati ya Canada na Amerika, agaragaza icyizere cyo gukomeza gufatanya mu guteza imbere impande zombi.
Keir Starmer (Ubwami bw’u Bwongereza)
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yagarutse ku “mubano wihariye” uhuza u Bwongereza na Amerika, avuga ko yizeye ko uwo mubano uzakomeza gutanga umusaruro mwiza ku bihugu byombi.
Volodymyr Zelenskyy (Ukraine)
Perezida wa Ukraine yifurije Trump gutsinda, agaragaza icyizere cyo gukorana mu buryo burushijeho ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije isi. Yashimangiye ko ubumwe buzatuma habaho umutekano, iterambere ry’ubukungu, n’imikoranire myiza.
Narendra Modi (u Buhinde)
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yise Trump “inshuti ye magara,” ashimangira ko yishimiye gukomeza ubufatanye mu guteza imbere ibihugu byombi ndetse n’isi muri rusange.
Ursula von der Leyen (Ubumwe bw’u Burayi)
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi yagaragaje ko yiteguye gukomeza kunoza ubufatanye bwa Amerika n’u Burayi mu rwego rwo kuzamura iterambere n’umutekano by’impande zombi.
Umwami Charles III (Ubwami bw’u Bwongereza)
Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko Umwami Charles III yageneye Trump ubutumwa bwihariye bwo kumushimira, agaruka ku mubano mwiza n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Aya magambo agaragaza ko hari icyizere kinini abayobozi b’isi bagiriye ubuyobozi bwa Trump, by’umwihariko mu gukomeza ubufatanye no gushakira hamwe iterambere rirambye mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.