Tugomba gukora ibishoboka tukarokoka ibyo duhanganye na byo ubundi tugatera imbere-Perezida Kagame

0
517
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo bikomeye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rugaragaza ubushobozi bwo kurokoka no gutera imbere. Yagaragaje ko n’ubu hakiri imbogamizi zituruka hanze, ariko ko igihugu kigomba gukomeza guhangana nazo kugira ngo kirusheho gutera imbere.

Ibi yabigarutseho ku wa 14 Ukwakira 2025, mu nama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida (Presidential Advisory Council – PAC), yabereye kuri Kigali Golf, ihuza Perezida wa Repubulika n’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko amateka yigishije u Rwanda kudaheranwa n’ibibazo, ahubwo gukomera no kubyaza amahirwe ibihe bigoye igihugu cyanyuzemo.

“Mu Rwanda, twararokotse, mu myaka 31 ishize, ishyano ryatugwiriye, kandi n’ubu tugomba gukomeza kurokoka n’ibindi byinshi bituruka hanze,” yavuze Perezida Kagame.

Yongeyeho ko nubwo Isi ihanganye n’ibihe bikomeye, u Rwanda rwabaye urugero rw’uko ubuzima bushobora gusubira mu buryo nyuma y’amateka mabi.

“Amateka yatwigishije ko nubwo hacura umwijima, yaba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ku Isi yose, hari ahantu hato hashobora gushibuka hagatanga urumuri. U Rwanda rwacu, muri uwo mwijima, rurakura.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora cyane no gushyira hamwe mu guhangana n’ibibazo by’ubu bihe, harimo ibitero by’ubukungu, ibibazo by’umutekano ndetse n’ingaruka z’ibibazo mpuzamahanga.

“Tugomba gukora ibishoboka byose tukarokoka ibyo duhanganye na byo ubundi tugatera imbere, tukagera aho twifuza kugera ndetse n’aho abandi bari, abadutanze kugerayo.”

Yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda rizashingira ku kugira icyerekezo, ubufatanye, n’umuhate, kandi ko igihugu gikomeje kuba icyitegererezo muri Afurika mu guhangana n’ibibazo gikomeje guhura nabyo.

Inama ya PAC y’uyu mwaka yibanze ku bukungu, imibereho myiza y’abaturage, n’uburyo bwo kwihutisha iterambere rirambye. Hanaganiriwe kandi ku bibazo bireba akarere n’Isi muri rusange, birimo imihindagurikire y’ibihe, umutekano n’ubucuruzi mpuzamahanga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here