Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo bikomeye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rugaragaza ubushobozi bwo kurokoka no gutera imbere. Yagaragaje ko n’ubu hakiri imbogamizi zituruka hanze, ariko ko igihugu kigomba gukomeza guhangana nazo kugira ngo kirusheho gutera imbere.
Ibi yabigarutseho ku wa 14 Ukwakira 2025, mu nama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida (Presidential Advisory Council – PAC), yabereye kuri Kigali Golf, ihuza Perezida wa Repubulika n’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko amateka yigishije u Rwanda kudaheranwa n’ibibazo, ahubwo gukomera no kubyaza amahirwe ibihe bigoye igihugu cyanyuzemo.
Yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda rizashingira ku kugira icyerekezo, ubufatanye, n’umuhate, kandi ko igihugu gikomeje kuba icyitegererezo muri Afurika mu guhangana n’ibibazo gikomeje guhura nabyo.
Inama ya PAC y’uyu mwaka yibanze ku bukungu, imibereho myiza y’abaturage, n’uburyo bwo kwihutisha iterambere rirambye. Hanaganiriwe kandi ku bibazo bireba akarere n’Isi muri rusange, birimo imihindagurikire y’ibihe, umutekano n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Rubavu, 8 Ukwakira 2025 — U Rwanda rwongeye kwakira abandi Banyarwanda 382 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko byagenze mu byiciro byabanje, aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana binjiriye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi.
Iki gikorwa cyakozwe hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu nama yahuje u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie ku itariki ya 24 Nyakanga 2025.
Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, aho bari bahungiye bava mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Congo, nyuma yo gufatwa bugwate n’umutwe wa FDLR umaze igihe kinini wibasira abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimye icyemezo cy’aba Banyarwanda cyo gutaha mu gihugu cyabo, abizeza ko bazasanga imiyoborere myiza ibaha amahirwe yo kwiyubaka no gutera imbere.
“Twabashimiye ko bahisemo neza no kubizeza imiyoborere myiza bazasanga mu turere batashyemo, kuko u Rwanda ruyobowe mu murongo umwe. Turasaba abaturage bazabakira kubafata nk’abaturanyi bazanye imbaraga mu guteza imbere igihugu cyabo,” — Mulindwa Prosper.
Yongeyeho ko abafite imitungo mu Rwanda bazoroherezwa kuyisubizwa kandi bakazahabwa amakuru y’ukuri abafasha gusubira mu buzima busanzwe mu buryo bwihuse.
Aba Banyarwanda bose bakigera ku mupaka bahise bashyirwa mu modoka berekeza mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho bahererwa serivisi zinyuranye zirimo iz’indangamuntu n’ubujyanama.
Buri wese agenerwa n’ibiribwa bifite agaciro ka 40,800 Frw.
Iyi nkunga itangwa hagamijwe kubafasha kwiyubaka no gutangira ibikorwa by’ubuzima busanzwe nyuma y’imyaka bamaze mu mashyamba ya Congo.
Kuva mu ntangiriro za 2025, u Rwanda rukomeje kwakira amagana y’Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR mu duce twa Masisi, Rutshuru na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ubu bufatanye hagati y’u Rwanda, RDC na HCR bukomeje gutanga umusaruro mu kugarura abanyarwanda bose bifuza gutaha mu mahoro, mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko nta muturage ugomba gusigara inyuma mu rugendo rw’iterambere.
Ibi bikorwa byo kugarura Abanyarwanda bigaragaza ubushake bwa Leta mu kubungabunga uburenganzira bw’abaturage bayo no kubarinda imbogamizi z’imirwano y’imitwe yitwaje intwaro muri Congo. Byongera icyizere mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu gushakira amahoro burundu akarere k’Ibiyaga Bigari.
Iki cyiciro cyiganjemo abagore n’abana
Ku mupaka hoherejwe bisi zibajyana mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi