Abana bafungiye mu Igororero rya Nyagatare bagaruye icyizere cy’ubuzima

0
228
Abana bahamijwe ibyaha bitandukanye bagororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare bamaze igihe biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’imyuga, bavuga ko bongeye kugira icyizere cy’ubuzima bari baratakaje.

Muri iri gororero, habarizwamo abana bafite hagati y’imyaka 14 na 18; kugeza ubu hakaba harimo 395, barimo abakobwa 16.

Bavuga ko nyuma yo kugongana n’amategeko byabagizeho ingaruka mbi zirimo gutandukana n’imiryango yabo no gutakaza icyizere cy’ubuzima, ku buryo bamwe bumvaga ko isi ibarangiyeho.

Nk’abandi bana, mbere yo gukora ibyaha, bari bafite inzozi zo kuzavamo abantu bakomeye; abenshi barotaga kuzavamo abasirikare cyangwa gukora indi mirimo ifitiye igihugu akamaro.

Bagaragaza ko intimba yari mu mitima yabo yahindutse ibitwenge mu gihe gito, ubwo bisangaga imbere y’abarimu babaha ubumenyi mu masomo atandukanye.

Abari baracikirije amashuri abanza n’ayisumbuye bariga nk’abandi bana, kandi hari n’abiga imyuga irimo ububaji, gusudira, kudoda, kwiga mudasobwa, gutunganya imisatsi n’ibijyanye n’ubwiza.

Ni abana bahabwa uburere bw’isanamitima, banywa amata, barya amagi, imboga, imbuto n’ibindi abana bakenera.

Umwe muri bo, ufite imyaka 17, avuga ko akiri hanze yitwaraga nabi; ariko aho ageze mu igororero, Leta y’u Rwanda yamuhaye uburezi ititaye ku byaha yakoze, kandi akomeje kugira inzozi zo kuzavamo umusirikare w’u Rwanda.

Agira ati: “Muri njyewe numvaga ko nta hazaza mfite, ariko ubu, nkurikije uko banyigisha, icyizere bampa kandi banyubakamo ubunyarwanda, mbona hari icyo nzimarira, kuko banyigisha byinshi.”

Mugenzi we, wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, avuga ko akimara gukatirwa igihano cy’icyaha yakoze, yumvaga nta yandi mahirwe asigaranye mu buzima usibye guhangayika gusa.

Ati: “Umuntu wese hano yiga afite intego, cyane ko twiga tugakorana ibizamini n’abandi banyeshuri bo hanze. Hano turiga abanyeshuri babona impamyabumenyi n’ikimenyimenyi; hari n’abana babonye buruse.”

Aba bana bagira inama bagenzi babo bari hanze yo kumvira ababyeyi no gukunda ishuri, kuko ubumenyi ari wo musingi w’iterambere, kandi bakirinda ikintu cyose cyabashora mu byaha.

CSP Sengabo Hillary Emmanuel, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), avuga ko muri iri shuri hifashishwa abakozi b’uru rwego bize uburezi, ndetse n’abagororwa bakuru bafunzwe ari abarezi.Agira ati: “Iyo tubahaye amasomo bakayafata kandi bakanatsinda, bakanitwara neza igihe bari mu igororero, biradushimisha kuko tubona ko twakoze akazi dusabwa nk’abashinzwe igororero.”

CSP Sengabo ahamya ko bidakwiye ko umwana ajya mu igororero, agakangurira ababyeyi kwita ku bana kugira ngo batisanga mu buzima bwo mu muhanda, akenshi bubashora mu byaha bibajyana imbere y’amategeko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, avuga ko abana bari mu igororero bafashwa mu buryo bwose bushoboka kugira ngo bige neza nk’abandi, kuko ari uburenganzira bwabo.

Agira ati: “Abarimu baba bahari bakomeza kubafasha; ibitabo n’imfashanyigisho dutanga nabo bibageraho, bakanahabwa umwanya wo gusubiramo amasomo yabo, icyo gihe bakabifashwamo na RCS.”

Avuga ko aba bagororwa bakora ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye; iyo batsinze kandi bakitwara neza, hari ubwo bahabwa imbabazi n’umukuru w’Igihugu.

Ati: “Kuba bafunzwe ntibikuraho ko ari abana, kuko impamvu bari hano ari ukugororwa; iyo usohotse hano udafite icyerekezo, isi iragusiga.”

Igororero ry’Abana rya Nyagatare ryatangiye mu mwaka wa 2012, rigororerwamo cyane cyane abana bakoze ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge no kwihekura.

 

CSP Sengabo Hillary Emmanuel, Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS)
Bishimira ko bahabwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro

Abakozi ba RCS bize uburezi bari mu bigisha aba bana
Abagororwa bakuru bafunzwe barize uburezi nabo bifashishwa mu kwigisha aba bana
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette avuga ko aba bana bitaweho
Uyu mwana afite inzozi zo kuzaba Intwari nka Maj. Gen Fred Gisa Rwigema

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here