Ni ibyagarutsweho ku wa 01 Gashyantare 2026, ubwo bari bateraniye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa James Kimonyo, yabasabye gukomera ku ndangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda ari na ko badahwema gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.
Yashimangiye ko ubunyangamugayo no gukunda Igihugu bigomba kubaranga aho bari hose, abasaba kudahwema kurinda isura y’Igihugu no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuzwa, binyuze mu kwihugura no kungurana ubumenyi mu masomo no mu mirimo bakora.
Col Janvier Mujaribu, uhagaririye inyungu z’u Rwanda mu bya Gisirikare mu Bushinwa (Defence Attaché), yagarutse ku murage wasizwe n’Intwari z’u Rwanda, ashimangira ko kwitanga batizigama ari byo byabaranze kandi bakiri urubyiruko, mu rwego rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Col Mujaribu yibukije Abanyarwanda baba mu Bushinwa ko bafite inshingano zo gukomeza uwo murage mu gihe Igihugu gikomeje urugendo rwo kwiyubaka no kwiteza imbere.
Nyuma y’izo mpanuro, Birakoreka Justine, wavuze mu izina ry’abo Banyarwanda yasabye bagenzi be kwiyemeza kusa ikivi cy’Intwari no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu bijyanye n’Icyerekezo 2050.
Intwari ni umuntu wakoze ibikorwa by’akataraboneka akabikora mu nyungu rusange kugira ngo akize abantu bari mu kaga, agakurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.
Ibyiciro by’Intwari u Rwanda ruzirikana harimo ‘Imanzi’, ikaba ari Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje.
Muri iki cyiciro harimo Ingabo itazwi izina na Major General Gisa Fred Rwigema.
Hari icyiciro cy’Imena’, ikaba ari Intwari y’inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu Gihugu birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro n’urugero bihanitse.
Muri iki cyiciro harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Félicité Niyitegeka, n’Abanyeshuri b’i Nyange.
Hakaba n’Intwari y’‘Ingenzi’ iyinga Imena, ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse.
.
















