Abapolisi 24 basoje amahugurwa yihariye ajyanye no gukoresha intwaro i Bugesera

0
248

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, mu Kigo cya Polisi gishinzwe kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera (Counter Terrorism Center CTTC), habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yihariye ajyanye no gukoresha intwaro n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano (SWAT Course).

Aya mahugurwa yari ageze ku cyiciro cya gatanu, yitabiriwe n’abapolisi 24 mu gihe cy’amezi atatu.

Abapolisi bahuguwe mu masomo arimo:

Imyitozo ikomeza umubiri (physical fitness),
Gukoresha intwaro neza (skills at arms),
Amayeri y’urugamba (tactics),
Kunyura mu nzitane (obstacle course),
Kwirwanaho mu duce dutuwe (combat in built-up areas).

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP CG Felix Namuhoranye) yashimiye abapolisi basoje amahugurwa, abasaba gukomeza kurangwa n’umurava n’ikinyabupfura mu kazi.

Yagize ati:
“Turabashimira kuba musoje amahugurwa ariko ntimukirare, mukomeze kwihugura no kuzamura urwego rw’ubunyamwuga kugira ngo muzakomeze guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange.”

IGP Namuhoranye yasabye kandi aba bapolisi gukorana neza n’abo mu byiciro byabanje no gukomeza gushyira mu bikorwa amasomo bahawe mu kazi kabo ka buri munsi.

Aya mahugurwa atangwa kuba polisi basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha intwaro, akabongerera ubushobozi bwo:
Kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo,
Gukoresha intwaro zidasanzwe mu bihe bikomeye,
Kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’ibikorwa byo gucunga umutekano.

Ubuyobozi bwa Polisi bwijeje ko buzahora bushyigikira iki kigo cya CTTC kugira ngo amahugurwa akomeze gutangwa ku rwego rwo hejuru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here