Abofisiye 108 baturutse mu bihugu 20 barangije amasomo ya gisirikare i Nyakinama

0
34

 

Aba ofisiye bakuru 108 baturutse mu bihugu 20 barangije amasomo ajyanye n’imiyoborere ya gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama. Ibi birori byayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, wabasabye gukomeza kuba abarinzi b’indangagaciro n’umutekano w’ibihugu byabo.

Muri aba basirikare, 82 bakomoka mu Rwanda barimo abo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), naho 26 baturuka mu bindi bihugu birimo ibihugu 19 bya Afurika ndetse na Jordanie. Amasomo bamazemo ibyumweru 47 yibanze ku bibazo by’umutekano ku rwego mpuzamahanga, uburyo bwo kuyobora ingabo, imikorere y’akazi k’ofisiye no gusesengura amakuru ajyanye n’umutekano.

Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’iri shuri rikuru, yavuze ko aya masomo yubatse ubushobozi mu buyobozi no mu gukorera hamwe. Yagize ati: “Aya masomo ntabwo yazamuye ubumenyi gusa ku miyoborere n’isesengura ry’umutekano, ahubwo yubatse n’indangagaciro z’ubunyamwuga n’imitekerereze ihamye muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasabye abarangije gukomeza kugira umurava no kurangwa n’imikorere myiza. Yagize ati: “Ibi si intambwe ku giti cyanyu gusa, ni igishoro cy’umutekano ku bihugu byacu. Ubundi buyobozi ni ugutanga serivisi ku gihugu no gukorera abaturage.”

Muri aba bofisiye, 73 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters of Arts in Security Studies), itangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda. Umuyobozi wayo, Assoc. Prof. Muganga Didas Kayihura, yagaragaje ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, asaba aba bofisiye kugira uruhare mu guhangana n’imbogamizi zibuza umutekano.

Mu gusoza ibirori, hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu masomo, aho Col Dr. Dan Gatsinzi wo mu Ngabo z’u Rwanda yahawe igihembo nk’uwahize abandi.

 

Abanyarwanda 82 bari mu barangije amasomo muri iki cyiciro cya 13

 

Ibihugu bigera kuri 20 ni byo byari bifitemo abanyeshuri

 

Ingabo z’u Rwanda mu karasisi karyoheye amaso

 

Aba basirikare bakoze n’akarasisi

 

Minisitiri w’Intebe ashimira Col. Dr. Dan Gatsinzi wahize abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ibihe Isi igezemo bisaba kugira abayobozi beza babasha guhangana n’ibibazo ibihugu bihura na byo
Abofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 barangirije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

Photos: Igihe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here