Tehran — Ayatollah Ali Khamenei aburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko nibiba intambara kuri Iran, izahita iba intambara y’Akarere kose, mu gihe umwuka mubi hagati y’impande zombi ukomeje kwiyongera.
Aya magambo Ayatollah yayatangaje mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Tasnim, mu gihe Perezida wa Amerika Donald Trump amaze igihe arunda ingabo ze hafi ya Iran, ndetse aherutse gutangaza ko ashobora kugaba igitero gikomeye kirenze icyo Amerika yagabye kuri Venezuela.
Ayatollah yagize ati: “Abanyamerika bakwiye kumenya ko nibatangiza intambara kuri iyi nshuro, izaba intambara y’Akarere kose.”
Donald Trump aherutse gutangaza ko Amerika na Iran bari mu biganiro bikomeye, kandi ko yifuza ko byageza ku gisubizo gifatika. Icyakora, mbere yaho yari yaburiye ko ashobora kwivanga mu bibazo bya Iran, ayishinja gahunda y’intwaro za nikeleyeri no gukoresha imbaraga n’ubwicanyi ku bigaragambya bamagana ubutegetsi.
Aya magambo ya Trump yakomeje gutera impungenge mu karere, cyane ko akomeje gutangazwa mu gihe ibikorwa bya gisirikare bya Amerika byiyongera hafi ya Iran.
Amerika imaze kohereza ubwato n’indege by’intambara hafi ya Iran, ndetse mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko ingabo zayo ziri gukorera hafi y’inyanja.
Nubwo bimeze bityo, Ayatollah yavuze ko ibyo bikorwa bitatera ubwoba Iran, ashimangira ko igihugu cye gifite ubushobozi bwo kwirwanaho no gusubiza uwo ari we wese wagishotora.
Byari biteganyijwe ko Iran itangira imyitozo ya gisirikare yo mu mazi irimo kurasa imbunda nyazo, ikabera mu nzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi ku Isi zinyuramo amato atwara ibicuruzwa n’amavuta.
Icyakora, amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Reuters yavugaga ko iyo myitozo itakibaye, nubwo Iran yari yigeze gutangaza ko ishobora gufunga iyo nzira iramutse igabweho ibitero.
Inzira ya Hormuz inyurwamo hafi ya kimwe cya gatanu cy’amavuta yose acuruzwa ku Isi, bityo gufungwa kwayo byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi yose.
Ku bijyanye n’imyigaragambyo imaze igihe muri Iran, Umuryango Human Rights Activists News Agency, ufite icyicaro muri Amerika, watangaje ko abarenga 6 300 bamaze kwicwa kuva imyigaragambyo yatangira mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize.
Ku rundi ruhande, undi muryango witwa Iran Human Rights uvuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba urenga 25 000, ibintu bikomeje gushyira igitutu ku butegetsi bwa Iran n’umubano wayo n’ibihugu by’iburengerazuba.
Aya makuru yose agaragaza ko umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran ugeze ku rwego ruteje impungenge ku mutekano w’Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati, cyane ko intambara ishoboka ishobora kugira ingaruka zirenze imipaka y’ibihugu byombi.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko inzira ya dipolomasi ari yo yakomeza gutanga icyizere cyo kwirinda intambara ishobora guhungabanya umutekano n’ubukungu bw’Isi.













