Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wongeye guteza impungenge muri Nigeria nyuma yo gushimuta abanyeshuri 39 n’abarimu barindwi mu gitero cyagabwe ku ishuri ryo muri Leta ya Oyo, agace kari gasanzwe gafatwa nk’ahatekanye ugereranyije n’uturere twajyaga twibasirwa n’uyu mutwe.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko abo banyeshuri n’abarimu bashimuswe nyuma y’igitero cyagabwe ku ishuri, ibintu byatumye abaturage bongera kugira ubwoba bw’uko ibikorwa byo gushimuta abanyeshuri bishobora gukwirakwira mu bice byinshi bya Nigeria.
Boko Haram yamaze imyaka irenga icumi izwiho kwibasira amashuri, cyane cyane ayigisha amasomo ashingiye ku burezi bwa kijyambere, kuko uyu mutwe uvuga ko uburezi bw’Uburengerazuba bunyuranyije n’imyemerere yawo.
Iki gitero cyibukije benshi icyabaye mu mwaka wa 2014 ubwo abakobwa 276 bigaga mu ishuri rya Chibok bashimutwaga n’uyu mutwe, inkuru yakuruye amarangamutima ku Isi yose. Kugeza ubu hari bamwe muri abo bakobwa bataramenyekana irengero ryabo.
Nubwo ingabo za Nigeria zikomeje ibikorwa byo kurwanya Boko Haram, ibitero byo gushimuta abaturage, abanyeshuri n’abagore bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu. Abasesenguzi bavuga ko ibi bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano kikiri ingorabahizi ku butegetsi bwa Nigeria.
Abaturage bo muri Leta ya Oyo bavuga ko batunguwe no kubona igitero nk’iki kibera mu gace katari kamenyerewemo ibikorwa bya Boko Haram, ibintu byateye impungenge imiryango ifite abana biga mu mashuri yo muri ako karere.
Impuguke mu burezi zigaragaza ko gukomeza kwibasira amashuri bishobora gutuma abana benshi bahagarika amashuri kubera ubwoba, bikagira ingaruka zikomeye ku hazaza h’urubyiruko rwa Nigeria.
Imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba leta ya Nigeria kongera ingamba zo kurinda amashuri no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.
















Leave a Reply