Boris Johnson Ashinja Keir Starmer “Amahano” Kubera Guhagarika Gahunda yo Kohereza Abimukira mu Rwanda

0
44

Londres, 17 Gicurasi 2025 — Boris Johnson, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 2019 kugeza mu 2022, yanenze bikomeye icyemezo cya Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe uriho ubu, cyo guhagarika gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira batemewe n’amategeko.

Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru Daily Mail, Boris yavuze ko Starmer “yakoze amahano” ubwo yahitaga ahagarika iyo gahunda ku munsi wa mbere w’inshingano ze muri Nyakanga 2024.

Icyari kigamijwe muri iyo gahunda

Gahunda yatangijwe mu 2022 ubwo Boris yari Minisitiri w’Intebe, yahuzaga u Bwongereza n’u Rwanda mu masezerano y’ubufatanye agamije kurwanya ubucuruzi bw’abantu n’abimukira b’inzaduka. Yarateganyaga ko abimukira batemewe bari kwinjira mu Bwongereza, bajyanwa i Kigali, aho bari gufashwa gutangiriza ubuzima bushya.

U Bwongereza bwari bwarasezeranyije u Rwanda miliyoni 370 z’Amapawundi — harimo miliyoni 120 yo guteza imbere igihugu n’ibihumbi 20 kuri buri mwimukira.

Impamvu Starmer yayihagaritse

Starmer, winjiye mu biro nyuma y’intsinzi y’ishyaka ry’Abakozi (Labour) mu matora, yavuze ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda idatanga ibisubizo birambye. Yavuze ko Guverinoma ye izashyira imbaraga mu gukaza umutekano ku mipaka, hifashishijwe ikoranabuhanga n’amaroboti, aho kwishingikiriza ku masezerano y’amahanga.

imitwe_yombi_y_inteko_ishinga_amategeko_y_u_bwongereza_yari_yemeje_ko_u_rwanda_rutekanye_ku_bimukira

Boris aratabaza

Boris yavuze ko indege ya mbere yagombaga kuguruka tariki ya 24 Nyakanga 2024, kandi ko iyo igenda, “ubucuruzi bwambukiranya amazi” bwari guhagarara mu mezi atatu. Yemeje ko u Rwanda rwari rwaragaragaje ubushake bwo kwakira neza abimukira, aho rwemeye ko rutazabohereza mu bindi bihugu, ndetse rukabubakira ubuzima bushingiye ku mahame mpuzamahanga.

“Yakoze ikosa rikomeye cyane, ikosa igihugu cyose kikiri kwishyura,” — Boris Johnson.

Yongeyeho ko nubwo bamwe bavuga ko gahunda y’u Rwanda yari ihenze, kuyihagarika bitabujije Guverinoma gukomeza kwishyura miliyari z’amapawundi mu kwakira abimukira mu mahoteli yo mu Bwongereza.

Ingaruka kuri Starmer

Boris ashinja Starmer gutakaza icyizere cy’abaturage, aho avuga ko Labour Party yabuze imyanya myinshi mu nzego z’ibanze kubera iyi politiki. Kuri we, kuba Starmer yarahagaritse umushinga watekerejweho igihe kinini, wari utangiye gutanga icyizere, “ni amahano.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here