Urubuga X rwa Elon Musk rwaciwe ihazabu ya miliyoni 120 z’Amayero n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), nyuma yo kurushinja amanyanga mu gutanga akamenyetso ka Blue Tick hatabayeho igenzura rikwiye ry’ukuri k’ubugenzuzi bw’iyo konti.
Komisiyo y’u Burayi yatangaje ko kwemera ko umuntu wese yishyura kugira ngo ahabwe Blue Tick, nta kugenzura nyako niba koko ari we nyiri Konti, ari uburyo bwo “kubeshya no kuyobya abakorukoresha”.
Komisiyo yagize iti:
“Ubu buriganya bushyira abakoresha X mu kaga, harimo kwiyitirira abandi, uburiganya no guha icyuho abantu bafite imigambi mibi.”
BBC yatangaje ko yagerageje kuvugisha urubuga X ngo rugire icyo rubivugaho, ariko ntirwabasha kuboneka.
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yanenze iki gikorwa cya EU ubwo byatangiraga guhwihwiswa, ashinja EU ko igiye guhana X “ kuko bizashyira abanyamakuru mu gitutu”.
Yagize ati:
“EU ikwiye gushyigikira umutekano wo gutanga ibitekerezo, aho kugaba ibitero ku bigo by’Abanyamerika ku mpamvu zidafite ishingiro.”
Uretse Blue Tick kandi, EU yavuze ko X:
- yananiwe gutanga amakuru asesenguye ku by’amamazwa byishyurwa
- yanze guha abashakashatsi inzira yo kubona amakuru rusange
- yananiwe gukoresha uburyo bwemewe bwo kurinda abakoresha nk’uko amategeko ya EU abiteganya
Komisiyo ikomeza igira iti: “Iyi hazabu ishingiye ku buremere bw’ibyaha, ingano y’abakoresha byagizeho ingaruka n’igihe byamaze bikorwa.”
EU yasabye X gutanga raporo y’impinduka zigaragaza uko izakosora ibyo ishinjwa. Nibitaba ibyo, ishobora gucibwa izindi hazabu zikomeye.
Iki nicyo cyemezo cya mbere gikomeye kuri DSA, nibyo bihano bya mbere byinshi bitanzwe hashingiwe ku itegeko Digital Services Act (DSA), rigenga:
- ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga
- uburyo amakuru agaragazwa
- uko kwamamaza gukorwa
DSA na Digital Markets Act bimaze kunengwa n’abayobozi ba Amerika bavuga ko ari ubugenzuzi bukabije ku bigo by’ikoranabuhanga.













