Uganda mu rungabangabo: Gen Muhoozi ategetse Bobi Wine kwitaba Polisi mu masaha 48

0
258

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yahaye Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine, amasaha 48 yo kuba yishyikirije polisi.

Bobi Wine ari mu bakomeye batavuga rumwe na Leta ya Uganda. Mu matora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 71,6%, Bobi Wine amukurikira n’amajwi 24,72%. We na Gen Muhoozi ntibacana uwaka ndetse inshuro nyinshi bahora mu ntambara y’amagambo.

Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije kuri X, yagaragaje ko Bobi Wine akunze kwita ‘Kabobi” natishyikiriza Polisi aza gufatwa nk’urwanya Guveninoma ya Uganda.

Ati “Kuri Kabobi, umuhombyi w’ibihe byose, muhaye amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi. Natabikora tuzamufata nk’utuhahiriza amategeko cyangwa urwanya Guverinoma ndetse tuzamutwara uko.”

Gen Muhoozi ntabwo yakunze gucana uwaka na Bobi Wine usanzwe ari umuyobozi wa National Unity Platform (NUP).

Mu minsi ishize Bobi Wine yashyize amashusho kuri X avuga ko kuva ku wa 15 Mutarama 2026 akiva gutora, urugo rwe rwabanje kuzengurukwa n’abashinzwe umutekano, ndetse nyuma bakuraho camera zifata amashusho, bigeze mu ijoro binjira ku ngufu mu gipangu cye.

Gen Muhoozi yahise yandika kuri X ko nta muntu uri guhiga Kyagulanyi.

Ati “Ahantu hatekanye ni mu bwiherero bwawe? Kuko nta muntu n’umwe uri kuguhiga”

Muri Gicurasi 2025 Gen Muhoozi yatangaje ko mu byo apfa na Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ harimo amafaranga yamugurije ntiyayamwishyura.

Icyo gihe yavuze ko “Kabobi ntabwo ari Umugande, ni Umurundi. Tuzamwigishiriza Ikigande mu nzu yo munsi y’ubutaka. Mureke Kabobi azajye kwiyamamaza mu nzego z’ibanze zo mu gihugu akomokamo, u Burundi. Nzashyigikira ibikorwa bye byo kwiyamamaza.”

Umwe mu bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa, yabajije Gen Muhoozi icyo apfa na Bobi Wine, undi amubwira ko hari amafaranga yamugurije ataramusubiza.

Ati “Hari umuntu wambajije impamvu nanga Kabobi, mwishyuza amafaranga. Reka anyishyure inguzanyo namuhaye.”

Gen Muhoozi ntiyigeze atangaza umubare w’amafaranga yagurije Bobi Wine, gusa aba bombi babaye inshuti mbere y’uko Bobi Wine yinjira muri politike ndetse agatangira kutavuga rumwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Muri Mutarama 2025 Gen Muhoozi yise uyu munyapolitiki “Inkende”, yongeraho kuba akiriho, ari uko Umukuru w’Igihugu amukingira ikibaba.

Yagize ati “Kabobi arabizi ko umuntu wenyine umurinze ari Papa. Iyo Muzehe aba adahari, uyu munsi mba namuciye umutwe!”, yongera ati “Ibyo birabatunguye? Nta nubwo ndatangira kuvuga kuri uriya musazi Kabobi…Mureke ahungire kuri Muzehe nk’ibisanzwe.”

 

Gen Muhoozi yahaye Bobi Wine amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here