Tariki ya 30 Kamena 1998, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize mu bikorwa ifaranga rishya, franc congolais (CDF), risimbura “nouveau zaïre”. Icyo gihe, 1 CDF yari ifite agaciro karuta aka dolari ya Amerika, akaba yari imwe mu mafaranga akomeye muri Afurika.
Igwa ry’Ifaranga rya Congo: 1998–2025
Ifaranga rya Congo ryahuye n’igwa rikabije mu myaka yakurikiyeho, bitewe n’ibibazo bya politiki, ubukungu n’intambara. Dore uko 100 USD zahindukaga mu CDF uko imyaka yagiye ihita:
Impamvu zateye igwa ry’ifaranga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
-
Intambara n’ibibazo bya politiki: Imirwano y’imbere mu gihugu hamwe n’umutekano muke byagize uruhare runini mu kunaniza ubukungu.
-
Izamuka ry’ibiciro (inflation): Igiciro cy’ibicuruzwa cyazamutse cyane ku isoko, bigatuma ifaranga ridakomeza kugira agaciro.
-
Gukoresha amadovize (USD): Kuba abaturage baratangiye kwishingikiriza kuri dolari ya Amerika mu bucuruzi bwa buri munsi byatumye franc congolais yamburwa icyizere.
Isomo ku Rwanda
U Rwanda rufite byinshi rwakuramo mu gukumira ibibazo nk’ibyo:
-
Kubungabunga umutekano wa politiki
-
Kuzamura ubukungu buciriritse no gushyigikira inganda
-
Kugenzura izamuka ry’ibiciro ku isoko no kurinda ifaranga ryo mu gihugu














