Ingabo na Polisi bubakiye abatishoboye inzu 70, banavura abasaga ibihumbi 40

0
35

Inzu 70 zahawe abatishoboye

Mu bikorwa byo kwegera abaturage muri 2024–2025, Ingabo na Polisi y’u Rwanda bubakiye abaturage 70 inzu nshya, zifite ibikoresho byose by’ibanze, ibiraro 13, n’ibyumba by’amashuri y’incuke 10. Minisitiri w’Umutekano Dr. Vincent Biruta yavuze ko ibi bikorwa byakozwe mu rwego rwo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, binyuze mu bufatanye bwa MININTER, Ingabo, Polisi n’inzego z’ibanze.

Minisitiri Biruta yagize ati:

“Ibikorwa tubahaye bigamije gufasha umuturage kugira agaciro. Twifuza ko mubibungabunga, kuko iyo umuntu ahawe inzu, ntabwo bivuze ko Polisi izajya iza kuyisana. Umuturage afite uruhare mu kubigirira akamaro.”

Ngororero: “Twabohowe kuraraguza, tugiye kwibohora ubukene”

Mu Murenge wa Gatumba, Ngororero, abaturage batishoboye bishimiye inzu bahawe, zubatse mu buryo bwa “two-in-one” zikakira imiryango ibiri. Zifite ibikoresho byo mu nzu, ubwiherero, igikoni, ubwogero, n’ikigega cy’amazi.

Murekeyisoni Jeanne n’umugabo we, Nkurunziza Bonaventure, bari mu bayibonye. Bahamya ko inzu ari ishingiro ryo kwiyubaka:

“Inzu itwongereye amahoro. Abana bacu bane bararyama neza. Tugiye noneho no guhinga agasambu kacu twishimye. Perezida Kagame tumushimiye kuko yadukuye ahabi.”

43,000 bavuwe, abandi bitegurirwa imishinga y’iterambere

Mu bindi bikorwa byakozwe, abaturage barenga 43,000 bavuwe, kandi abahawe inzu bazafashwa no mu mishinga irimo ubworozi bw’inka, amatungo magufi n’amafi, kugira ngo barusheho kwigira.

Minisitiri Biruta yemeza ko ibi bikorwa bizakomeza kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, anasaba ko abaturage babifata nk’inzira y’iterambere rihamye.

Ibiraro by’ubuhahirane, mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, ikiraro cya Magarure mu Murenge wa Rongi cyatashywe ku mugaragaro. Cyubatswe hagati y’Akagari ka Gasharu na Nyamirambo kugira ngo gifashe ubuhahirane.

Iki kiraro kiri mu biraro 13 byubatswe mu mezi atatu ashize n’inzego z’umutekano, byose bikaba biri muri gahunda y’ibikorwa bya Polisi n’Ingabo yo kwita ku mibereho y’abaturage.

Ubwo batahaga izo nzu mu NgororeroUbwo batahaga izo nzu mu Ngororero

Barashima Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda itagira uwo isiga inyuma
Barashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itagira uwo isiga inyuma
Minisitiri Biruta arasaba Abanyarwanda gusigasira ibikorwa bagezwaho
Minisitiri Biruta arasaba Abanyarwanda gusigasira ibikorwa bagezwaho
Hari abagejejweho amazi meza
Hari abagejejweho amazi meza
Inzu ziba zirimo n'ibikoresho by'ibanze
Inzu ziba zirimo n’ibikoresho by’ibanze
Abaturage baravuwe ku buntu
Abaturage baravuwe ku buntu
Bubakiwe n'uturima tw'igikoni
Bubakiwe n’uturima tw’igikoni
Muhanga hatashywe ikiraro
Muhanga hatashywe ikiraro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here