Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko intambara ihuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran ishobora kugira ingaruka ku bihugu byose by’Isi, by’umwihariko ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.

Yabivuze mu gihe Umuhora wa Hormuz (Strait of Hormuz), unyuzwamo hafi 20% bya peteroli icuruzwa ku Isi, wamaze gufungwa kubera intambara iri hagati ya Iran n’ibihugu by’inshuti za Amerika.

Umuhora wa Hormuz uherereye hagati ya Iran na Oman, ukaba ari inzira inyuzwamo buri munsi utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli.

Ibihugu byo mu muryango wa OPEC birimo Iran, Arabie Saoudite, UAE na Kuwait ni byo byifashisha cyane iyi nzira, byohereza peteroli cyane cyane muri Aziya.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko gufungwa kw’uyu muhora byatumye ibigo byinshi bicuruza peteroli bihagarika kuhanyuza ibicuruzwa byabyo, bikaba bishobora kuzamura ibiciro ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Sebahizi yabwiye RBA ko u Rwanda rwafashe ingamba ku nzego ebyiri z’ingenzi:

  1. Kwihutisha iyinjizwa rya peteroli iri mu nzira, kugira ngo igere mu gihugu mbere y’uko ikibazo gikomera.

  2. Kongera ububiko bwa peteroli, ku buryo igihugu cyagira ubushobozi bwo kumara amezi runaka kidahungabanye.

Ati:

“Turashaka ko peteroli iri mu nzira yamaze kurenga ahari intambara igera mu gihugu vuba, tukagira ububiko buhagije mu gihe byaba bifashe amezi abiri cyangwa arenga.”

Yanavuze ko hari abashoramari bemeye kubaka ibigega bishya byo kubikamo peteroli, kandi Leta ikazabafasha kugira ngo ibyo bikorwa byihute.

Kuva mu Ugushyingo 2025, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byari byatangiye kuzamuka. Litiro ya lisansi igeze kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu iri kuri 1.900 Frw.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko niba intambara ikomeje, ibiciro bishobora kongera kuzamuka, ariko Leta iri gushaka uko byakumirwa kugira ngo bidahungabanya abaturage n’ubukungu bw’igihugu.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rukura ibicuruzwa byinshi muri Aziya. Mu gihe ibihugu byo muri aka karere byahuye n’ihungabana ry’ubukungu bitewe n’intambara, ibiciro by’ibicuruzwa bishobora kuzamuka ku isoko mpuzamahanga.

Ati:

“Dushobora kwitega ko ibiciro bizazamuka, ariko tugomba gufata ingamba kugira ngo nk’Abanyarwanda tudahungabana.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here