Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda

0
279

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare benshi bafite amapeti atandukane, bahabwa ayisumbuyeho mu mpinduka zatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025.

Muri izi mpinduka, Innocent Munyengango na Francois Regis Gatarayiha, bari bafite ipeti rya Colonel, bazamuwe ku ipeti rya General de Brigade.

Abarwanyi bazamuwe mu nzego zo hejuru:

  1. Ba Lieutenant Colonel 43 bazamuwe ku ipeti rya Colonel.

  2. Ba Major 253 bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel.

  3. Ba Capitaine 79 bazamuwe ku ipeti rya Major.

  4. Ba Lieutenant 299 bahawe ipeti rya Capitaine.

Aba Non-commissioned Officers bazamuwe:

  1. Staff Sergeant 11 babaye Sergeant Major.

  2. Sergeant 2,296 bahawe ipeti rya Staff Sergeant.

  3. Caporale 10,260 bazamuwe ku ipeti rya Sergeant.

  4. Private 7,822 bahawe ipeti rya Caporale.

Izi mpinduka zifatwa nk’igikorwa gikomeye mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere y’Ingabo z’u Rwanda, guteza imbere umwuga w’igisirikare no kongera imbaraga z’ingamba z’umutekano mu gihugu.

François Regis Gatarayiha wari ufite ipeti rya Colonel, yahawe irya Général de Brigade

 

Innocent Munyengango yazamuwe mu ntera, agirwa Général de Brigade

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here